AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2019 i Huye: Umukobwa yakumbuje abantu gusura amagereza, abandi bararira

Umukobwa witwa Umukundwa Clemence yatangaje abantu benshi ubwo yari mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019 aho yashishikarije abantu gusura amagereza ari mu karere avukamo.

Ni ijonjora ry’ibanze ryabereye mu mujyi wa Huye muri Credo Hotel hafi neza ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Umukundwa Clemence w’imyaka 19 y’amavuko atuye mu karere ka Muhanga, yagize amahirwe yo kuboneka mu bakobwa 20 baciye imbere y’abagize akanama nkemurampaka kuko hari hariyandikishije abakobwa 67.

Ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Iradukunda Michelle ukora kuri Radio na Televiziyo Rwanda na Uwase Marie France, yabajijwe icyo akarere ke kihariye yashishikariza abanyamahanga ku buryo bahasura.

Mu gusubiza yavuze ko hari byinshi yabakumbuza kuko hari n’amagereza.

Yagize ati:”Hari ibyiza byinshi nabashishikariza, hari amashuri ndetse hari n’amagereza.” Akivuga ibi abantu bari bari ahabereye Irushanwa bahise baseka.

Muri iri rushanwa ryaberaga mu ntara y’Amajyepfo, hagaragaye kandi umukobwa wavugishije benshi, ni umukobwa witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa wari waturutse I Kigali, abenshi bagarukaga ahanini ku miterere y’uyu mukobwa bavuga ko ameze nk’igisabo.

Uretse aba ariko, hari n’abakobwa barize bavuga ko uburebure bwabo babwanze kandi nyamara baje biyizeye bazi ko uburebure bwabo buhuye neza n’ubwo abategura irushanwa bari basabye, bavugaga ko ibikoresho bakoresha bapima bitandukanye n’ibyahandi.

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Irushanwa rirakomeza kuri iki Cyumweru I Kayonza hatorwa abakobwa bazahagararira intara y’Iburasirazuba , I Kigali
Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.
Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Umukundwa Clemence washishikarije abantu gusura amagereza

Hari abakobwa bavugaga ko ibikoresho bifashisha mu gupima bitandukanye n’ibyahandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger