AmakuruAmakuru ashushye

Miss Rwanda 2019: Abakobwa 15 barahurira kuri finali baragaragara mu isura nshya( Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Mutarama 2019. Abakobwa bose uko ari 15 barahurira kuri finali bakorewe ibikorwa birabagaragaza mu isura nshya mu birori biraba mu ijoro ry’uyu munsi hashakishwa ugomba kurara asimbuye Iradukunda Liliane wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Aba bakobwa bose bari kwitabwaho na Keza Salon imaze kugaragaza ubunararibonye mu gutunganya imisatsi,inzara ndetse no kongera ibirungo ku mubiri bituma umuntu arushaho kugira isura ikeye.

Iyi Salon ndetse kugeza ubu niyo ikomeje ibikorwa byo gutegura neza, uburyo bushya abakobwa bose baragaragaramo biyereka imbaga y’abaje kwihera ijisho ugomba kubahagararira bose uko ari 15. Uretse kuba ariyo iri kubatunganya yanashyizeho akarusho ko kuzajya itunganyiriza umusatsi ubaye Miss Rwanda mu gihe kingana n’umwaka wose ku buntu.

Ibi birigukorwa mu gihe habura amasaha make kugira ngo hamenyekane uwitwa Miss Rwanda wa 2019, mu birori birabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger