Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Mu mafoto, reba abakobwa 12 bamaze gutsinda amajonjora y’ibanze mu ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba

Kugeza ubu hamaze kumenyekana abakobwa bagera kuri 12 bamaze kurenga ijonjora rya mbere ry’ibanze muri Miss Rwanda 2018, aba ni abakobwa batandatu bazahagararira intara y’Amajyaruguru n’aba 6 bazahagarararira intara y’uburengerazuba.

Reka duhere mu ntara y’Amajyaruguru, kuwa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018, Rwanda Inspiration Backup  yatangije amajonjora y’ibanze mu gushakisha abakobwa bagomba kuzatoranywa mo umwe maze akaba Miss Rwanda wa 2018.

Mu majonjora yabereye mu karere ka Musanze, Abakobwa cumi n’icyenda ni bo biyandikishije, gusa abitabiriye irushanwa bari cumi na batatu, icyakora muri aba nabo abemerewe guhatana ni icumi bakuwemo batandatu bazakomeza guhagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.

Dore rero abakobwa bakomeje

Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero1.76

Ishimwe Belly Stecy w’ibiro 55, upima metero 1.70 

Umuhoza Linda upima ibiro 59 metero 1.77

Ingabire Divine upima ibiro 55 na metero 1.73

Irebe Natacha Ursule Upima ibiro66 na metero 1.72

Umutoniwase Paula Upima ibiro  65 na metero 1.72

Umutoniwase Paula Numero 11
Ishimwe Belly Stecy Numero 2

Usanase Shamim Irene
Irebe Natacha Ursule
Umuhoza Linda

Ubwo rero aba batandatu bamaze kuboneka amajonjora yakomereje mu ntara y’Uburengerazuba maze mu karere ka Rubavu hatoranywa abandi batandatu bagomba guhagararira intara y’Uburengerazuba.

Ahagana saa Saa 4:35 nibwo  igikorwa cyo kuvuga ibyavuye mu mwiherero w’abagize akanama nkemurampaka cyatangiye  Sandrine Isheja uhagarariye akanama nkemurampaka yahawe ijambo avuga ko ibyo bagendeyeho batanga amanota ari Uburanga bw’inyuma, ubwenge, ndetse n’umuco aho yavuze ko aba bakobwa bose babyujuje ndetse ari ba Nyampinga ariko nk’uko biba bigomba kugenda mu marushanwa yose hagomba kubonekamo utsinda. Aha Isheja Sandrine yaboneyeho kubwira aba bakobwa bahataniraga gutsinda iri jonjora ry’ibanze ko amanota menshi atangwa mu cyiciro cy’ubwenge.

Abo batandatu rero ni :

Uwimbabazi Alliance, numero 1

Iradukunda Liliane, numero 4

Neema Nina, numero 3

Isimbi Chanella numero 5

Uwase Fiona, numero 6

Gacukuzi Belyse, numero 2

Uwase Fiona
Isimbi Chanelle

 

IRADUKUNDA Liliane
NEEMA Nina

 

GACUKUZI Belyse, uyu yasubije mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’igifaransa neza adategwa butuma akanama nkemurampaka kamwishimira maze kamuha Yes, iyi ihabwa umuntu witwaye neza.
UWIMBABAZI Aliance

Biteganyijwe ko iri rushanwa rigiye  gukomere i Huye tariki 20 Mutarama 2018, naho  hakazatoranywamo abakobwa batandatu bazahagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger