Imyidagaduro

Miss Rusizi nyuma yo kwamaganira kure abamushinjaga gukora ubukwe akurikiye amafaranga yamaze gukorerwa ibirori bya Bridal shower-AMAFOTO

Nyuma y’uko hasohotse impapuro z’integuza z’ubukwe bwa Miss Rusizi Umutesi Teta Afsa hamwe n’umugabo bagiye kubana umurusha imyaka 24 abenshi bagatangira kuvuga ko uyu mukobwa akurikiye amafanga ndetse nawe akaza kubivuguruza nyuma yaho, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018 inshuti za Umutesi Teta Afsa ndetse n’ababyeyi be bamukoreye umunsi mukuru wa Bridal Shower bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Nkuko mumaze kubimenyera ubusanzwe ibirori bya Bridal Shower ni ibirori bikorerwa umukobwa wenda kurushinga aho inshuti ze ndetse n’ababyeyi be b’igitsina gore baba bamugeneye impano ndetse bakamuha n’inama z’uko azitwara namara kurushinga. Ibi birori ahanini biba ari ibyo kumusezeraho.

Miss Teta Afsa ugiye kurushinga n’umugabo witwa Amany ubusanzwe w’umucuruzi ukomeye cyane mu Mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi ubwo aheruka kugirana ikiganiro na KT Idols ku itari ya 10 Gashyantare 2018 ,uyu mukobwa yemeje ko agitangira gukundana n’uwo mugabo bagiye kubana byabanje kumutera ipfunwe kubera ikinyuranyo cy’imyaka yabo bombi, ariko nyuma y’igihe kirekire kubera gukomeza agenda yumva ibitekerezo by’uwo mugabo kenshi cyane byatumye ahita abyiregangiza ahita atangira kumukunda cyane.

Miss Teta yakomeje atangaza ko amahitamo yari aye ku buryo nta mpamvu umuryango we wari kwitambika mu rukundo rwe n’uwo bagiye kubana aha yagize Ati:“Amahitamo aba ari ayanjye kandi umubyeyi ashyigikira umwana we akurikije uko yiyumva, niba naraberetse umugabo wanjye ntabwo bambwira ngo reka uyu fata uyu.”

Naho ku bijyanye n’uko urungano rwe rwafashe icyemezo cye, Miss Teta avuga ko amahirwe ari uko atagira inshuti nyinshi cyane cyangwa abantu bamwinjirira mu buzima, akavuga ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwivanga mu mahitamo ye.

Ubukwe bwaba bombi Miss Afsa na Amany nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bwabo butenganyijwe ku itariki ya 23 Werurwe 2018 aho azasabwa iwabo mu muryango naho bukeye bwaho ku itariki ya 24 Werurwe 2018 bagasezerana mu idini ya Islam.

Ubukwe buri hafi

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger