Amakuru ashushyeUmuco

Miss Iradukunda Liliane yakomereje muri Ngororero imishinga yiyemeje ubwo yiyamamazaga-AMAFOTO

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yafunguye ku mugaragaro Site y’ ubukerarugendo bushingiye ku muco yubatswe mu ntara y’ Iburengerazuba mu karere ka Ngororero nkuko yari yariyemeje guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ubwo yiyamamazaga.

Yabikoze kuri uyu wa Gatandatu mu ntara y’Uburengerazuba akarere ka Ngororero Umurenge wa hindiro ho mu kagari ka Gatega ni mu mudugudu wa Kagarama aho yari mw’iserukiramuco yateguye kubufatanye na ESECOM RUCANO rigizwe n’imbyino nyarwanda; imivugo; ubugeni n’ibindi ndetse banataha ku mugaragaro site nshya y’ubukerarugendo bushingiye k’umuco mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye k’umuco nkuko yakomeje kubigaragaza mu rugendo rwe rwo rwo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bose bari barangajwe imbere  n’ umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Iyi site y’ubukerarugendo yubatswe mu rwego gufasha urubyiruko kugirango rusobanukirwe n’amateka y’umuco nyarwanda nkuko byatangajwe ubwo bayimurikaga ku mugaragaro. Urubyiruko rwitabiriye rwasobanuriwe amateka n’ibindi byinshi biranga umuco nyarwanda ari wo igihugu gishaka kongera kubakiraho.

Ni site iriho ibikoresho binyuranye bigaragaza imibereho y’abanyarwanda bo ha mbere n’ibindi bikorwa binyuranye ndangamateka, kuri iyi site hanubatswe inzu igaragaza uko iza kera zabaga zubatse.

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane wari warahigiye gukora iki gikorwa ubwo yiyamamazaga,  yasabye urubyiruko kubakira ku muco kuko ari yo nzira yageza igihugu ku iterambere rirambye.

Miss Iradukunda Liliane yatangiye imishinga ye yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco
Bahashyize ibikoresho byo ha mbere

Urushyo n’ingasire…..kera nibwo buryo bakoreshaga

Baridagaduye

Kuva kera abacuzi bahozeho
Yasabye urubyiruko kubakira ku muco
Amata ni kimwe mu biranga umuco nyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger