AmakuruImyidagaduro

Miss Elsa n’umwunganizi we bagize icyo basaba urukiko nyuma yo kwitaba mu rubanza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022, Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ahagana saa mbili na 40 nibwo imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yari imugejeje ku rukiko.

Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.

Nta mukobwa n’umwe witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa uwegukanye ikamba wagaragaye ahari kubera iburanisha, yewe n’abo mu muryango we bahagaragaye ni mbarwa.

Ni urubanza rwitabiriwe nitangazamakuru ryinshi mu gihe umutekano nawo wari wakajijwe ahagombaga kubera iburanisha.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa mbili na 50, Uwunganira Iradukunda Elsa asaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza.

Abishingira no ku mazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

Ubushinjacyaha nabwo bwemeje ubu busabe, buvuga ko bakurikije uburemere bw’iyi dosiye , kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza.

Iradukunda Elsa na we asabye ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo, nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’Ubushinjacyaha.

Inkuru yabanje

Urukiko rwatangaje ibikurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa dosiye za Miss Elsa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger