ImyidagaduroUrukundo

Miss Ariane Uwimana ari muburyohe bw’urukundo n’umusore bivugwa ko bakundana

Miss Ariane Uwimana ari muburyohe bw’urukundo n’umusore bamaranye iminsi bivugwa ko bakundana nubwo muntangiriro z’urukundo rwabo batangiye basa n’ababihishira ariko ahagana mu mwaka wa 2017 batangiye kubigaragaza neza ko bari murukundo.

Uwimana Ariane yabaye Miss Congeniality wa 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, umusore uri muburyohe bw’urukundo azwi ku izina rya Mabano Muvunyi Nelson.

Mu bimenyetso bitandukanye byagiye bigaragariza abantu ko aba bombi bakundana byatangiye ubwo uyu musore yanditse yifuriza uyu mukobwa isabukuru nziza maze amuvuga imyato avuga ukuntu urukundo ruri hagati yabo ruhora rugurumana nk’umuriro wo mpeshyi.

Yagize ati”Urukundo ruri hagati yacu twese rutuma ubuzima buhora buturyoheye umunsi ku wundi, wowe umpora kuri roho nkwifurije isabukuru nziza.”

Urukundo rw’aba bombi rugaragazwa n’amafoto bashyira hanze bishimanye ndetse hari amakuru avuga ko bajya bakunda gusohokana ahantu hatandukanye ariko bakitarura itangazamakuru.

Ariane Uwimana yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2016, ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’uRwanda ariko amahirwe yo kwegukana iri Kamba ntiyamusekera agirwa Miss Congeniality.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 muri 2016  yari yiyamamarije mu ntara y’Uburasirazuba,  afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 75 agapima ibiro bigera muri 60.

Abenshi baribamenyereye ko abakobwa babamiss bakunze gukundana n’abasore bazwi cyane mu myidagaduro no muyindi mikino itandukanye ariko inshuti ya Uwimana Ariane ariyo Mabano ntabwo izwi cyane muri ibi byose.

Mu gushimangira umubano no kugaragariza abantu uburyohe bw’urukundo rwabo, bakomeje kubigaragaza bifashishije amafoto atandukanye barikumwe ndetse binagaragara cyane ko buri umwe wese yishimiye undiku buryo bufatika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger