ImyidagaduroUrukundo

Miss Anastasie uherutse gutangaza umugabo we, ngo yaribeshye

Mu gihe tariki ya 14 Ukwakira 2018 Miss Umutoniwase Anastasie uri muri Philippines  yatangaje ko akumbuye umugabo we, yatangaje ko umusore yabibwiye atari umugabo we cyangwa se umukunzi we nkuko yabitangaje.

Icyo gihe abicishije kuri Instagram yagize ati:  “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi”. Umusore yabibwiraga na we yifashishije Instagram yavuze ko akumbuye Umutoniwase Anastasie nk’umugore we, yagize ati:  “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi”.

Nyuma y’ibyo byose, abantu batangiye kuvuga ko nta kabuza Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popurality mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ari mu rukundo n’uyu musore witwa Gatsinzi.

Miss Umutoniwase Anastasie uri mu irushanwa rya Nyampinga w’ibidukikije ku isi riri kubera muri Philipinnes, yavuze ko uyu atari umugabo we cyangwa umukunzi we ahubwo yamwise umugabo we kubera ko ari umuvandimwe we mu muryango. Ati:  “Uriya mubereye nyirasenge kuko Nyogokuru wanjye ni mushiki wa se.”

Yakomeje avuga ko impamvu yamwise umugabo we ari uko aya mazina bakunze kuyitana kandi ngo abwirwa abakundana gusa ariko bo ngo ntacyo bibatwaye.

Uyu Umutoniwase Anastasie yamenyekanye cyane ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwan da 2018, yateze moto bagiye mu mwiherero i Nyamata bituma avugwa cyane bitewe n’uko abandi bageraga i Remera mu mujyi wa Kigali aho bahagurukiye berekeza i Nyamata bari mu mamodoka.

Miss Umutoniwase Anastasie ari kubarizwa muri Philippines

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger