AmakuruPolitiki

Minisitiri wa siporo Munyagaju yakomoje ku ruhare rw’abasportifs muri iki gihe cyo Kwibuka29

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yibukije Aba-Sportifs kuko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari inshingano zabo, abashishikariza gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bijyanye na byo.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yibukije Aba-Sportifs kuko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari inshingano zabo, abashishikariza gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bijyanye na byo.

Kuva tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya mwiza ku Banyarwanda b’ingeri zose wo gufata mu mugongo abarokotse no kuzirikana ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Urwego rwa siporo ni rumwe mu zagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iba n’inzira yo kongera kwiyubaka nk’uko Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yabigarutseho mu butumwa bwe.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk’aba-sportifs. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n’aba-sportifs by’umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 29 ishize, ni imwe muri jenoside z’ikinyejana cya 20 zakoranywe ubugome bukabije, kandi bigirwamo uruhare n’inzego hafi ya zose mu gihugu.

Mu rugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo yabaye umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubusabane n’amahoro.

Ni umwe mu miyoboro yifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bw’ihumure n’ubumwe n’ubwiyunge. Ahantu henshi hagiye hategurwa ibikorwa bya siporo bitandukanye mu kongera kugarurira abantu ibyishimo ariko no gutanga ubutumwa bugamije ko ibyabaye bitazongera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger