AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye itsinzi y’u Rwanda mu buryo budasanzwe’

Byari ibyishimo muri Kigali Arena mu ijoro rya taliki ya 11 Nzeri 2021 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindaga Uganda mu mukino w’intoki wa Volleyball mu mikino nyafrika igahita izamuka ari iya mbere mu itsinda.

Abantu benshi bishimiye itsinzi yo gutsinda abagande, harimo na Minisitiri wa Siporo Mimosa wari uhibereye.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yifashishije indirimbo ya King James yishimira intsinzi y’Ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda ya Volleyball mu buryo budasanzwe nyuma y’umukino wayihuje na Uganda ikawutsinda ku maseti 3-2.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, yifashishije indirimbo ya King James aho avuga ati “Umuriro watse”, yerekanye amarangamutima ye n’ibyishimo bye atewe nyuma yo no kuba u Rwanda rwatsinze Uganda maze arahaguruka arabyina.

Ifoto yashyize kuri Twitter yayiherekesheje amagambo agira ati “Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z’uRwanda ibi nibyo bita kwimana u Rwanda SETU!”

Nubwo yari yambaye agapfukamunwa wabonaga asa nk’uri kuririmba ndetse yafunze ibipfunsi.

Kimwe n’abandi Banyarwanda, nyuma na mbere y’intsinzi y’aba basore, Minisitiri Mimosa yananiwe kwihangana maze arahaguruka abereka ko abashyigikiye kandi yanyuzwe n’ibyo bari gukora , kubakurikiye uyu mukino Minisitiri Mimosa yawukurikiye ahagaze abona abyina kimwe n’abandi bafana bari muri Kigali Arena.

Muri uyu mukino utari woroshye u Rwanda rwatsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri (25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena.

Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo izamuka ari iya imbere mu Itsinda A.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger