AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Dr. Richard Sezibera yagarutse ku ntsinzi ya Yvan Buravan

Nyuma y’amasaha make bitangajwe ko Buravan ari we muhanzi watsindiye igihembo cya ‘Prix Découvertes 2018’ mu irushanwa ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Dr. Richard Sezibera yavuze ko ibi hari icyo bisigura kubyo yabwiwe n’’inzobere’ mu myaka 21 ishize.

Dr. Richard Sezibera abicishize ku rubuga rwa Twitter yavuze ko hari ibyo yabwowe biri kugenda bisohora ku bahanzi b’abanyarwanda yaba mu muziki ndetse n’ibindi byiciro bitandukanye by’ubuhanzi mu Rwanda.

Minisitiri Sezibera kuri Twitter yanditse agira ati “Mu 1997, inzobere ku Rwanda yambwiye ko Abanyarwanda bafite intumbero yo kugeza aheza umuziki n’uruganda rw’ubuhanzi. Mu 2018, nsomye inyandiko y’agahebuzo ya Scholastique Mukasonga muri The New Yorker na Buravan yatsindiye igihembo mpuzamahanga. Inama, ntuzahangane n’u Rwanda n’abaturage barwo.”

Iyi nyandiko Richard Sezibera yasomye yitwa “Cattle Praise Song” yanditswe n’ umwanditsi w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Scholastique Mukasonga yasohowe mu kinyamakuru cya The New Yorker, ivuga ku muco wo korora inka z’Inyambo mu Rwanda no ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu butummwa Minisitiri Richard Sezibera yanditse ku rubuga rwa Twitter , hari abavuga ko umuziki w’u Rwanda hari ibibazo byinshi ufite biwubangamiye bituma udatera imbere kurushaho, birimo ikibazo cy’amikoro make, umwimerere n’ibindi byinshi gusa Dr Richard Sezibera  abona iyi ntambara abahanzi barwana n’abandi babafasha  ari intambara batsinda ntagucika intege, kandi babishoboye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger