AmakuruAmakuru ashushye

MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022

Minisiteri y’Uburezi yatangaje igihe umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku banyeshuri biga mu mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Iyi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 ukazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ingengabihe yatangajwe igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 11 ukwakira kikasazozwa ku wa 24 Ukuboza 2021.

Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022.

Abasoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga bo bazakora ibizamini ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger