AmakuruImyidagaduro

Mike Karangwa yashyizwe mu kato kubera amanyanga yakoze

Jean Michel Karangwa wamenyekanye mu itangazamakuru ndetse no mu marushanwa y’ubwiza nka Mike Karamgwa yashyizwe mu kato (Blacklist) kubera amanyanga yakoze mu kazi ndetse ntiyemerewe kubona akazi muri Leta, keretse hashize imyaka irindwi.

Tariki 20 Ugushyingo 2019,ni bwo Mike Karangwa yatawe muri yombi gusa nyuma y’iminsi itandatu ahita afungurwa. Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwabwiye itangazamakuru ko yari yafunzwe akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni icyaha yakoze ubwo yari umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Mike Karangwa yari asanzwe ari umujyanama w’umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), izina rya Jean Michel Karangwa rigaragara ku rutonde rw’abakozi ba Leta bashyizwe mu kato (Blacklist), batakemerewe kubona akazi muri Leta, keretse hashize imyaka irindwi.

Urwo rutonde Mike Karangwa yarushyizweho tariki ya 01 Ukuboza 2019.

Impamvu yatumye ashyirwa mu kato, nk’uko amakuru ari kuri urwo rubuga rwa MIFOTRA abivuga, ni uko “Yakoresheje umukono (electronic signature) w’umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, kashi ya kaminuza y’u Rwanda n’umutwe w’ibaruwa uriho ibirango bya kaminuza, mu guha ibyangombwa umugore we, bimwemerera kwiga mu mahanga ku nkunga ya yose mu mafaranga (full financial support) ya kaminuza, no kumwemerera guhabwa viza ya Leta zunze ubumwe za Amerika, anatanga amakuru atari yo muri Ambasade ya Amerika”.

Mu minsi ishize kandi, Mike Karangwa wari usanzwe amenyerewe mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda, ntiyongeye kugaragaramo, icyo gihe hakaba haravuzwe ko byatewe n’impamvu z’uburwayi.

Mike Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10.

Uretse Mike Karangwa, urutonde rugaragara ku rubuga rwa MIFOTRA rugizwe n’amapaji 67, rukaba ruriho abahoze ari abakozi ba Leta bashyizwe mu kato, badashobora kongera kubona akazi muri Leta, keretse nyuma y’imyaka irindwi.

Ingingo ya 99 y’itegeko N°86/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanywe burundu, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.

Gusaba ihanagurabusembwa bikorwa na nyir’ubwite amaze nibura imyaka irindwi (7) ibarwa uhereye igihe umukozi yaherewe igihano cyo kwirukanwa burundu.

Inyandiko isaba ihanagurabusembwa ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha w’urwego umukozi yirukanywemo, na we agafata icyemezo ashingiye ku myanzuro ya Komisiyo.

Iteka rya Perezida rigena uburyo bw’imihanire y’Abakozi ba Leta riteganya ibyubahirizwa n’uburyo ihanagurabusembwa rikorwa.

Urwo rutonde rwa MIFOTRA rwiganjeho abahoze ari abakozi mu nzego z’ibanze, mu mashuri, muri Polisi y’igihugu ndetse no mu zindi nzego zinyuranye za Leta.

Ubwo Mike Karangwa yari mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger