AmakuruImikino

Migi na Ombolenga Fitina bagarutse mu myitozo y’ikipe ya APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Migi usanzwe ari Kapiteni wa APR FC na myugariro Ombolenga Fitina bagarutse mu myitozo ya APR FC nyuma y’igihe kirekire batagaragara mu mikino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye ikina.

Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste yari afite imvune mu mukino wa shampiyona APR FC yatsindiwemo i Nyagatare na Sunrise, mu gihe Ombolenga Fitina yari amaze igihe mu gihugu cya Bulgaria aho yari yaragiye kugerageza amahiwe ye ariko bikarangira atumvikanye n’ikipe ya CSKA Sofia yamwifuzaga.

Nyuma yo kugaruka mu myitozo, Kapiteni Migi yahamirije urubuga rwa APR FC ko yumva yarakize neza, bityo akaba agiye kongera gukinira ikipe ye.

Ati”ubu ndumva meze ne ntakibazo nari maze igihe ndwaye, ariko abaganga barankurikiranye umunsi ku munsi none ubu ndumva ntakibazo niyo mpamvu ubona nanatangiye imyitozo hamwe n’abagenzi banjye.”

APR FC irakora imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mbere yo gukina na FC Marines, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali.

Ombolenga Fitina mu myitozo ya APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger