Amakuru ashushyeImyidagaduro

Michele Iradukunda yakorewe ibirori byo kwitegura gushyingirwa(Amafoto)

Umunyamakuru wa Magic Fm na Televiziyo y’u Rwanda , Michele Iradukunda,  yakorewe ibirori n’inshuti ze za hafi byo kwitegura gushingirwa[bridal shower].

Kuwa 5 kanama 2017 nibwo inshuti za Michele Iradukunda zamukereye ibirori byo kwitegura kubaka urugo ndetse zinamugenera impano zimwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo kubaka agiye kwinjiramo mu minsi ya vuba aha.

Ni ibirori byari byitabiriwe na bamwe mu bazwi hano mu Rwanda mu myidagaduro nka Kabagire Christelle [bakorana kuri Televiziyo y’u Rwanda] , Miss Bagwire Keza Joannah, Sandrine Isheja , Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora kuri Royal fm  ndetse n’abandi bakobwa n’abagore b’inshuti ze za hafi.

Michele Iradukunda yambitswe impeta y’urukundo kuwa 23 mata 2017 ndetse ahita atangaza ko ar’ibyishimo by’ikirenga kuriwe .

Yagize ati “Bwa mbere ansaba ko nazamubera umugore nahise nibaza nti ‘ni ukuri se?’ kuko nta mpeta yari afite. Uyu munsi nabwo yongeye arabinsaba ambaza niba ‘nakwemera kumubera umugore’, nanjye sinazuyaje, namubwiye ko asanzwe azi igisubizo…”

Yongeyeho ati “Nzahora mvuga Yego ubu n’iteka ryose kuko uri umwe mu bigize ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Urukundo rwawe rwankoze ku mutima…”

Michele yatangiye kumenyekana muri 2009 ubwo uyu mukobwa w’imyaka 28 yiyamamarije kuba nyampinga w’u Rwanda gusa ntiyabasha kwegukana iri kamba aza  muri batanu ba mbere . Muri 2010 yongera  kwiyamamariza kuba nyampinga wa kaminuza nkuru y’u Rwanda [UNR]  aba  igisonga cya mbere cya nyampinga .

Muri 2013 Michelle yinjiye mu itangazamakuru ndetse  atangira akorera  Radio Isango Star ahava yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahereye kuri Magic FM nyuma atangira no gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda n’ibindi bitumirwamo ibyamamare.

Byari ibishimo by’ikirenga kuri Michele Iradukunda n’inshuti ze
Bafashe amafoto y’urwibutso
Akanyamuneza kari kose

 

Theogene Uwiduhaye/TERADIGNEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger