AmakuruImyidagaduro

Mercedes Fashion Week imaze kubaka izina muri Ghana igiye kubera mu Rwanda

Ibitaramo bikomeye byo kumurika imideri bibera muri Afurika bizwi nka Mercedes Benz Fashion Week, bimaze imyaka itanu bibera muri Ghana bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ibi birori bizaba guhera ku wa 31 Gicurasi no ku wa 1 Kamena 2019 muri Kigali Convention Centre.

Ndayishimiye Daniel wari usanzwe uri mu itsinda ritegura iki gikorwa n’ubundi niwe wagize uruhare kugira ngo noneho kibere mu Rwanda nyuma y’iyi myaka yose kibera muri Ghana.

Mu 2017 Tanga Designs ihanga imideli yibanda ku myambaro izwi nka ‘Haute Couture’ yambarwa mu birori ya Olivier Niyitanga niyo yabashije guhagararira u Rwanda muri ibi birori.

Mu 2018 ubwo ‘Mercedes Benz Fashion week Accra’ yaberaga muri Ghana, yitabiriwe n’abanyarwanda 14 barimo batandatu bamurika imideri n’abandi umunani bayihanga.

Amafoto y’icyo gihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger