AmakuruAmakuru ashushye

Menya byinshi ku muyobozi mushya wa Afghanistan washyizweho n’Abatalibani

Abarwanyi b’abataliban bakubise inshuro ingabo za Leta kugeza aho zigaruriye ibice byose bikomeye by’igihugu cya Afghanistan ndetse bakaba banahise bimika umuyobozi mushya wabo Abdul Ghani Baradar muri iki gihugu.

Uyu Abdul Ghani niwe muyobozi w’ikirenga w’Abatalibani bayoboye Afghanistan muri iki gihe. N’ubwo atari asanzwe azwi cyane kubera ko n’Abatalibani ayoboye bari bamaze imyaka 20 bihisha, ariko afite amateka yihariye.

Umwe mu Banyamerika ukomeye wahoze ari Intumwa y’Amerika mu Karere Afghanistan iherereyemo yigeze kumusabira ko afungurwa, icyo gihe uyu Mutalibani mukuru akaba yari afungiye muri Pakistan.

Hari mu mwaka wa 2018.

Mu gihe Amerika yayoborwaga na Donald Trump kandi, Abdul Ghani Baradar yahuye na Mike Pompeo wari Umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe ububanyi n’amahanga, bahurira i Doha muri Qatar.

Hari mu Ugushyingo, 2020, icyo gihe bakaba baraganiriye uko amahoro hagati y’Abatalibani n’abandi batuye Afghanistan yagaruka kandi akaza ari amahoro arambye.

‘Le mollah’ Baradar, Abdul Ghani Baradar ni umuntu ukomeye mu maso y’Abatalibani kuko ari umuhanga mu byerekeye ububanyi n’amahanga no kumenya uko politiki yo mu kwaha ikinwa.

Politiki yo mu kwaha ni ya Politiki uruhande rumwe rukina rubwira urundi uko rubona ibintu, ariko hari ikindi ruhishe.

Ubu niwe muntu ukomeye mu butegetsi buherutse gushingwa n’Abatalibani i Kabul.

Ikinyamakuru kitwa Gandhara giherutse kwandika ko Le Moulah Baradar ari umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani( hari mu myaka ya 1980) ubwo wahanganaga n’Abarusiya.

Nk’umuyobozi w’Abatalibani mu rwego rwa Politiki, Moulah Baradar niwe washyize umukono ku masezerano Abatalibani basinyanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika Tariki 19, Gashyantare, 2020.

Mu nyandiko ikubiyemo ariya masezerano hagaragaramo ibika bisobanura uko ingabo z’Amerika n’abo bari bafatanyije bagombaga gutaha iwabo, igihe byagombaga gukorerwa, n’icyari bukurikireho kugira ngo Afghanistan ikomeze kubaho itekanye.

Incamake y’ubuzima bwe:

Le Mollah Baradar yavutse mu mwaka wa 1968, avukira mu Ntara ya Uruzgan.

Akomoka mu bwoko bw’aba Popalzai, akaba ari uwo mu nzu y’abo bita Pachtoune Durrani.

Ubwoko bw’aba Popalzai nibwo Bwana Hamid Karzai wigeze kuyobora Afghanistan nawe akomokamo.

Abdul Ghani Baradar yigeze kuba Minisitiri w’ingabo wungirije guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2001.

Ubwo Abanyamerika bagabaga ibitero kuri Afghanistan yayoborwaga n’Abatalibani mu mwaka wa 2001, yahungiye muri Pakistan, aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2010, bamusanze mu mujyi wa Karachi.

Ubwo ywrikumwe n’Umunyamerika Mike Pomeo

Aha yari ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa Wang Yi

Hari mu gikorwa cy’ubutasi cyakozwe ku bufatanye bw’Amerika na Pakistan.

Yamaze imyaka umunani afunzwe, aza kurekurwa ku busabe bw’uwahoze ari Intumwa yihariye y’Amerika mu gace Afghanistan na Pakistan biherereyemo, uwo ni Zalmay Khalilzad.

Yamufunguje agamije ko agira uruhare mu biganiro byahuzaga Abatalibani, ubutegetsi bw’i Kabul n’Amerika.

Hagati aho ariko, ubwo yari afunzwe, abandi Batalibani bamutoreye kuba uwa kabiri mu bayobozi babo, akaba yarakurikiraga Le Mollah Omar waje gupfa mu mwaka wa 2013.

Umunyamakuru wakoranye nawe ibiganiro kenshi witwa Sami Yousaifzai yabwiye Le Courrier International ko Baradar ari umugabo uvuga macye, uvuga ari uko bibaye ngombwa kandi uzi gutega amatwi.

Arubahwa cyane mu Batalibani

Twitter
WhatsApp
FbMessenger