AmakuruAmakuru ashushye

Menya abarinzi b’igihango barindwi bahawe ishimwe

Abantu barindwi barimo abakiriho n’abitabye Imana, bahawe ishimwe ku bw’ibikorwa by’ubutwari byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitwa Abarinzi b’Igihango.

Iri shimwe barihawe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Abashimiwe ni aba bakurikira;

Umubikira Marie Julianne Farrington wo mu muryango wa ‘Ste Marie de Namur’. Ashimirwa umutima w’urukundo n’ubwitange watumye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ava mu gihugu cya Canada yarimo, aza mu Rwanda anyuze mu nzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora ababikira yari akuriye, n’abandi bantu bari bahungiye mu bigo by’uwo muryango.

Abo yashoboye kurokora yabahungishirije mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wari Perefe wa Kibuye, yitabye Imana ku wa 21 Mutarama 2012.

Dufitumukiza Anaclet wavutse mu 1963, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimirwa ibikorwa by’urukundo byamuranze hamwe n’ubudahemuka n’ubunyangamugayo mu gufasha Abatutsi bahigwaga.

Immaculée Ilibagiza, wavutse mu 1972 yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba umwe mu banditsi b’abahanga waranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino.

Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino ku isi ataretse n’aho akomoka, akaba yashimiwe ko ahoza u Rwanda ku mutima arwanya abaruvuga uko rutari.

Ilibagiza wavuze mu izina ry’abandi barinzi b’igihango yavuze ko ari ishema kuri we kwakira ishimwe ari imbere y’intwari zabohoye igihugu kandi zikomeje kugihangayikira.

Ati “Kugira neza ni ubushake bwa buri muntu kandi yabishobora.”

Yavuze ko yakuriye i Karongi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga muri Kaminuza. Tariki 9 Mata 1994, ni bwo hatangiye kwicwa Abatutsi mu gace k’iwabo, uwo munsi se yamuhaye ishapule aramubwira ngo najye kwihisha.

Yagiye ku muturanyi, maze amushyira mu bwiherero buto ari kumwe n’abandi bakobwa barindwi. Uwo muturanyi ngo yari uwo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Ishapule data yampaye yarankomeje, ntangira kugira umujinya, ariko ngasenga cyane.”

Yavuze ko yakomejwe n’igihe Radio Muhabura yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA ari buze kuvuga ijambo. Uwo munsi ngo Interahamwe zari ziri kwishima zivuga ngo “twaramuhamije”. Ubwo Umugaba Mukuru wa RPA yajyaga kuri Radio, yaravuze ngo “abihishe mukomere” naho “abagira nabi tuzabafata kandi tuzabashyikiriza ubutabera, tuzabahana”.

Ngo icyo gihe we n’abo bari kumwe bararebanye baraseka, gusa interahamwe zo zigira ubwoba.

Nyuma y’amezi atatu yaje kuva muri ubwo bwiherero asanga ababyeyi be barishwe, gusa icyo gihe cyose yasohotse muri we yize ko agomba kurangwa n’urukundo, aniga kubabarira.

Ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akorera ibikorwa by’ubwanditsi ari naho afite umuryango.

Ati “Nabonye ko umuntu ashobora kwibonamo imbaraga, ibibazo mwaba muri gucamo byose, umuntu waba ufite ikimuhangayikishije, ku mutima wanjye ndagira ngo mbabwire ngo ntimuzacike intege, ntimuzacike intege zo gukora icyiza, zo gukunda no gukundisha abandi kubabarira.”

Ntawugashira Frédéric wavutse mu 1962, ni umwe mu bashimiwe wari umujandarume, ariko akoresheje ibigango n’ubumenyi yari afite, yamaze iminsi umunani ahanganye n’ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bo muri Kaduha ya Rutode, ubu ni mu Karere ka Rwamagana. Ntawugashira yarokoye Abatutsi barenga 50 n’ibyabo kugeza yishwe.

Kanyandekwe Prosper wavutse mu 1969, yari umusirikare witangiye ibikorwa byo gukiza abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahangana n’ibitero by’Interahamwe zishaka kwica Abatutsi kugeza abizize.

Padiri Nkezabera Augustin wavutse mu 1959, akaba yaravukiye muri Ngororero i Nyange, yaranzwe n’urukundo no kurwanya ibikorwa by’ubugome no kurenganya abandi kugeza Jenoside ibaye yicanwa n’Abatutsi.

Nkezabera yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa, yamaganye ibyo bikorwa ashize amanga, abaturage bamwibonamo nk’ubarengera, yicanwe na bo tariki 9 Mata 1994 mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi.

Musoni Alexis, yavutse mu 1960 muri Muyira mu Karere ka Nyanza, ni umusirikare wari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kurengera Abatutsi bicwaga, agendera ku ihame ry’uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yarengeye abahigwaga aza no kubizira yicwa ku itariki 10 Gicurasi 1994.

Abarinzi b’igihango bashimiwe tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Iryo huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Abarinzi b’igihango batoranywa ku rwego rw’akagari, urwego rw’umurenge, urwego rw’akarere n’urwego rw’igihugu, hashingiwe ku bikorwa bigaragaza umurinzi w’igihango kuri buri rwego.

Ni uko bagatorwa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinzwe icyo gikorwa kuri buri rwego.

Mu gihe cyo gutoranya abarinzi b’igihango kandi hasuzumwa niba abatoranyijwe mu gihe cyashize bakomeje kurangwa n’indangagaciro rusange ndetse n’izihariye ziranga abarinzi b’igihango muri rusange.

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 25 Umuryango Unity Club Intwararumuri umaze ushinzwe; byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo
Immaculée Ilibagiza yashimiwe ibikorwa by’ubutwari byamuranze, agirwa Umurinzi w’Igihango
Twitter
WhatsApp
FbMessenger