AmakuruImyidagaduro

Meddy yatawe muri yombi

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi azira gutwara yanyoye ibiyobyabwenge. Yafatiwe i Remera.

Meddy afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Remera, yafashwe na polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda  ahagana saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yemeje aya makuru avuga ko  Meddy yaraye afunzwe, kubera gutwara yanyoye ibisindisha.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko bigira ingaruka kuri bo n’abandi bakoresha umuhanda.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo.

Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking.

Meddy yatawe muri yombi azira gutwara yanyoye inzoga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger