AmakuruImikino

Meddie Kagere yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Tanzania

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, yahembwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania TFF nk’umukinnyi wahize abandi muri Gashyantare.

Kagere wahawe akabyiniro ka MK14, yegukanye iki gihembo ahigitse abandi basore yari ahanganye na bo barimo Salim Aiyee ukinira ikipe ya Mwadui cyo kimwe na Salum Kimenya wa Tanzania Prisons.

Igihembo Kagere yahawe yari agikwiye kuko yigaragaje cyane muri Gashyantare. Mu mikino uyu musore yakiniye Simba muri uku kwezi, harimo uwo Simba yatsinzemo Young Africans igitego 1-0, ndetse n’uwo yatsinzemo Azam 3-1. Igitego cyabonetse ku mukino wa Young Africans cyatsinzwe na Meddie Kagere, mu gihe mu mukino wa Azam yashoboye gutsinda ibitego 2.

Meddie Kagere kandi yatsinze igitego kimwe muri 3-1 Simba yatsinze ikipe ya Lipuli FC ndetse no mu mukino Mwadui FC yatsinzwemo na Simba 3-0 yatsinzemo igitego kimwe.

Muri rusange mu mikino ine ya shampiyona Kagere yakiniye Simba yayitsindiyemo ibitego bitanu. Uyu musore kandi yatsindiye Simba SC igitego ubwo yatsindiraga Al Alhy yo mu Misiri i Dar Es Salaam.

Iki gihembo ni icya kabiri uyu rutahizamu yegukanye muri uyu mwaka w’imikino kuko no muri Kanama 2018 yari yahembwe na TFF nk’uwahize abandi. Kuri iyi ncuro yari ahanganye na Joseph Mahundi wa Azam FC cyo kimwe na Ompar Mponda wa Kagera Sugar.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger