AmakuruImikino

Meddie Kagere na Haruna Niyonzima muri 11 Simba SC yiyambaje imbere ya TP Mazembe

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 igiye kwifashisha mu kanya ihanganye na TP Mazembe, mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league.

Ni urutonde rugaragaraho abasore babiri b’Abanyarwanda, Haruna Niyonzima na Meddie Kagere.

Uyu mukino ugiye kubera kuri Stade Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar Es Salaam, wakaniwe cyane n’abakinnyi, umutoza, abayobozi ndetse n’abafana ba Simba SC. Kuva kuri Mohammed Dewji uyobora Simba kugera ku mufana wo mu cyaro cya Tanzania, intego ni ugukura amanota atatu kuri TP Mazembe.

Ibi aba banya-Tanzania babishingira ku kuba nta kipe n’imwe irashobora gukura byibura inota rimwe i Dar Es Salaam mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka. Gutsinda uyu mukino biraha Simba SC amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya Total CAF Champions league, mu gihe yaba ishoboye kubona impamba ihagije izajyana i Lubumbashi mu cyumweru gitaha.

11 ba Simba SC umutoza Patrick Aussems yiyambaje imbere ya TP Mazembe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger