AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manzi Thierry na Sefu batandukanye na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itazakomezanya na myugariro Manzi Thierry wari Kapiteni wayo cyo kimwe na Niyonzima Olivier Sefu, ibiifuriza ishya n’ihirwe ku handi bazerekeza.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye aba bakinnyi bombi ikayinyuza ku rukuta rwayo rwa Twitter, yababwiye ko kuva kuri uyu wa mbere ku wa 17 Kamena bemerewe kujya mu kipe iyo ari yo yose bihitiyemo. Rayon Sports kandi yifurije Manzi Thierry na Sefu ishya n’ihirwe aho bazerekeza, inabashimira ku bwitange bagaragarije Rayon Sports kuva bayigeramo.

Ikindi Manzi Thierry na Sefu bijejwe ko bzahabwa na Rayon Sports ibaruwa zibarekura, mu gihe icyo ari cyo cyose bazaba bamaze kubona ikipe nshya.

Rayon Sports yahisemo kurekura aba bakinnyi bari bayifatiye runini , nyuma yo kutumvikana na bo ku mafaranga ya recruitment bayakaga kugira ngo basinye amasezerano mashya. Amakuru avuga ko Manzi Thierry yasabaga Rayon Sports 17,000,000Rwf kugira ngo yongere amasezerano, yo ikamuha ari munsi y’ariya.

Ku bijyanye n’aho uyu musore wageze muri Rayon Sports avuye muri Marines FC ashobora kwerekeza, amakuru avuga ko ashobora kwerekeza mu kipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri muri Algeria itaramenyekana.

Manzi Thierry na Sefu batandukanye na Gikundiro, nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize. Ikindi kandi bari amaze kuyigeza muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger