AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yakoze igitaramo cya mbere muri 6 azakorera mu Buyapani

Mani Martin ari kubarizwa mu Buyapani aho yanamaze gukorera igitaramo cye cya mbere yakoreye mu mujyi wa Hiroshima umwe mu mijyi ikomeye muri iki gihugu.

Uyu muhanzi yageze mu mujyi wa Tokyo tariki 3 Kamena 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Tokyo nkuko yabitangaje .

Avuga ko yahise yerekeza mu mujyi wa Fukushima aho  yari agiye kwitabira  inama itegura ibirori byo kwizihiza imyaka 15 UNICEF imaze ikorera muri Fukushima bikazaba tariki 26 Kamena 2019 nabyo bikaba biri mu birori azaririmbamo mu bitaramo afite gukorera mu Buyapani.

Nyuma y’ijoro rimwe  Mani Martin yahise yerekeza mu mujyi wa Hiroshima ari naho yaraye akoreye  igitaramo kibanziriza ibindi muri ibi bitaramo azakorera mu Buyapani. Igitaramo cya mbere  yagikoze ku wa 6 Kamena 2019  kibera  mu nzu y’imyidagaduro yo mu mujyi wa Hiroshima.

Mani Martin avuga ko ari umugisha kuri we yagize wo gucurangirwa n’abakobwa babiri ,Miho ucuranga flute na Mayu ucuranga piano. Aba bombi bafite impamyabumenyi ya PHD mu muziki bakaba ubusanzwe bakora ‘Music therapy’ aha mu Buyapani.

Mani Martin yatangaje ko kimwe cyamushimishije ari ukuntu aba bacuranzi bamufashije guhuza injyana ya kinyafurika n’injyana ya Kiyapani,
Mani Martin ku munsi nyiri izina w’igitaramo mbere yuko ajya ku rubyiniro
Mani Martin mu nama ya UNICEF

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger