AmakuruImikino

Mangwende wari umaze icyumweru i Burayi yahishuye icyatumye agaruka muri APR FC

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso Imanishimwe Emmanuel bita ‘Mangwende’ wari umaze icyumweru kimwe agiye kugerageza amahirwe muri Serbia, yamaze kugaruka mu kipe ya APR FC yahozemo.

Ku wa 03 Gashyantare 2019 ni bwo uyu musore yahagurutse i Kigali yerekeza muri FK Napredak Kruševac yo muri Serbia. Ni ikipe uyu musore yemeje ko yari yarangiwe na Dr Petrovic wahoze amutoza muri APR FC.

Mangwende wari witezweho gusinyana na FK Napredak Kruševac amasezerano y’imyaka itatu, yageze muri Serbia ubuyobozi bw’iriya kipe busaba ko yayikinira nk’intizanyo mu gihe cy’amezi atandatu; ibintu APR FC yakiniraga yanze.

Uyu musore yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yagize ati” Ntabwo nahiriwe hariya. Ibyo basabaga ntabwo APR FC yabyemeye kuko byari bigoye. Basabye APR FC ko intiza amezi atandatu bakazishyura nyuma y’amezi atandatu bamaze kumenya. APR FC yabasubije ko bidashoboka ahubwo nazasubirayo nyuma y’amezi atandatu nkabona umwanya wo kwitegurana n’abandi.”

Mangwende wagombaga kugurwa angana n’ibihumbi 50 by’Amadorali ya Amerika, yananyomoje ibyavuzwe ko muri Serbia yari abayeho mu buzima bubi.

Ati” Oya, ubuzima sinavuga ko bwari bubi. Nabaga ahantu ikipe yose ituye kandi ni igihugu giteye imbere. Ikibazo cyabayemo ni kimwe. Igihe bari bantegereje si cyo nagezeyo kubera kubura ibyangombwa. Nagezeyo nsa n’uwatinze ariko mfite icyizere ko nasubirayo muri Kamena.”

Imanishimwe Emmanuel ugifitanye na APR FC amasezerano y’imyaka ibiri n’igice, agomba gufasha ikipe ye mu mikino ya shampiyona yo kwishyura. Agomba kurwanira umwanya wo kubanza mu kibuga na Niragire Ramadhan ikipe ya APR FC yari yaramaze gusinyisha nk’umusimbura we.

Myugariro Niragire Ramadhan yari yaramaze gusinyishwa nk’umusimbura wa Mangwende.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger