AmakuruImikino

Manchester United yongeye kwambika akabati kayo k’ibikombe kasaga n’akambaye ubusa imyaka 6 yose

Ikipe ya Manchester United yongeye kugaragariza abakunze bayo ko ntaho yagiye,inabaha ibyishimo nyuma y’igihe kurekire akabati kabikwamo ibikombe gasa n’akambaye ubusa imyaka itandatu yose.

Ni nyima y’uko iyi kipe isigaye iri muzihagaze neza muri iyi minsi yegukanye Carabao Cup 2023 itsinze Newcastle United ibitego 2-0.

Manchester United yaherukaga igikombe muri 2017 yatsinze Newcastle United ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup wabereye I Wembley,kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare.

Newcastle yashakaga igikombe bwa mbere kuva muri 1969, yatsinzwe ibitego bibiri mu minota itandatu mu gice cya mbere itakaza iki gikombe yashakaga cyane.

Ikipe ya Manchester United yagaragaje igitinyiro cyayo kimaze kugarurwa n’umutoza wayo Erik ten Hag.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Casemiro yafunguye amazamu ku munota wa 33,ubwo yatsindaga n’umutwe umupira wari utewe na Luke Shaw kuri free-kick.

Ikipe ye yashyizemo igitego cya kabiri ubwo Sven Botman yayobyaga umupira wari utewe na Marcus Rashford ku munota wa 39,United iba itwaye igikombe ityo.

Newcastle yari yazanye umunyezamu wa gatatu wayo,Loris Karius,nyuma yo guhanwa kwa Nick Pope wa mbere.

Newcastle yagerageje kugaruka mu gice cya kabiri,ariko ibitego yatsinzwe byayibereye umutwaro uremereye cyane ko mu mikino iheruka gukina yari isigaye inganya cyane ndetse ubusatirizi bwayo butigaragaza.

Ibi biragaragaza ko Manchester United yagarutse mu bihe byo gutwara ibikombe cyane ko ubu isigaje ibindi bitatu ifitemo amahirwe birimo na Premier League bashobora kwambura Arsenal na Man City zirebye nabi.

United iheruka gutwara igikombe,muri 2017,ubwo yatwaraga Europa League itozwa na Jose Mourinho ari nabwo yatwaye igikombe nk’iki yatwaye uyu munsi.

Uyu wari umukino wa 40 w’umutoza Erik Ten Hag ariko akomeje gushimangira ko ariwe mugabo nyawe ukwiriye kuzahura United.

Ni ku nshuro ya Gatandatu, Manchester United yegukanye igikombe cya Carabao Cup (1991–92, 2005–06, 2008–09, 2009–10, 2016–17 na 2022-23)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger