AmakuruImikino

Manchester United yemeje guca Paul Pogba akayabo kubera agasuzuguro yagaragaje

Nyuma yo kwirukanwa ku mutoza Jose Morinho mu ikipe ya Manchester United, Paul Pogba yahise agaragaza ko yishimye cyane ndetse yiteguye no kumererwa neza mu ikipe yifashishije ifoto yashyize kuri Instagram yitiriwe agasuzuguro.

Iyi foto yashyizwe ku rukuta rwa Instagram ya Paul Pogba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Ukuboza 2018, nyuma gato y’amakuru ubuyobozi bwa Manchester United bwashyize ahagaragara bwemeza ko butakiri kumwe n’umutoza Jose Mourinho.

Iyi foto ya Paul Pogba yashyizwe ku rubuga iherekejwe n’ijambo risaba abakunzi be kugira icyo bayivugaho”Ati”: Caption this” gira icyo uyivugaho”, yatumye ubuyobozi bwa Man U  bwemeza ko buzahana uyu mukinnyi bitewe n’ifoto ye y’agasuzuguro gakabije. .

Iyi foto yamaze iminota 10 gusa ihita isibwa ariko yarimaze kubonwa n’abarenga  ibihumbi 64,ndetse n’ubutumwa butandukanye bwari buyiherekeje burimo ubwa Gary Neville wanditse asaba Pogba ko yasabira imbabazi ibyo yagaragaje Mourinho akimara kwirukanwa.

Ubuyobozi bwa Manchester United ntibwishimiye iyi foto Pogba yari yapostinze kuko yasaga niha isurambi ikipe muri rusange hiyongeyeho kwihenura bikabije ku mutoza Jose Mourinho.

Pogba uhembwa n’ikipe ibihumbi 300.000 by’amayelo, yakoze ibi nyuma y’igihe kirekire yari akunze kumvikana adacana uwaka n’umutoza Jose Mourinho wari umaze iminsi yaramushyize ku ntebe y’abasimbura.

Aba bombi bakunze guterana amagambo, umwe ashinja undi kurimbura ikipe.

Jose Mourinho wari umutoza wa Manchester United yirukanwe kubera kutagira umusaruro mwiza muri iyi kipe ndetse ubuyobozi bwa Manchester United bukaba buvuga ko bugiye gutangira urugamba rwo gushaka umutoza mushya.

Amakuru dukesha Sky Sports avuga ko Michael Carrick wari umutoza we wungirije ari we uraba atoza iyi kipe yiyita amashitani atukura.Amakuru ahari aturuka muri Man Utd avuga ko Carrick ari we ugiye gukoresha imyitozo ariko mu masaha 24 cyangwa 48 akaba ari bwo batangaza umutoza w’agateganyo.

Hari gukekwa Zinédine Yazid Zidane wahoze atoza Real Madrid , Mauricio Pochettino utoza Tottenham, Diego Pablo Simeone utoza Atletical Madrid na Antonio Conte uherutse kwirukanwa na Chelsea.

Jose Mourinho yirukanwe nyuma yo gutsindwa na Liverpool, nkuko amasezerano ye abivuga, ikipe ya Manchester United yahise imuha miliyoni 22 z’ama-Pound kubera ko ikipe ye yari ikiri muri Champions League. Yirukanwe kandi nyuma yo gutangira shampiyona nabi kuko byaherukaga mu myaka 26 ishize.

Mourinho avuye muri Manchester ayihaye igikombe cya  Europa League na EFL Cup , akaba yaratsinze imikino  84 mu  144 yatoje.

Pogba ntiyari akivuga rumwe na Jose Mourinho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger