AmakuruPolitiki

Madamu Louise Mushikiwabo yatorewe indi manda ku Bunyamabanga bwa OIF

Madamu Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa manda ya Kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru w’u muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie:OIF).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, nibwo bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bongeye kumugirira icyizere.

Iki gikorwa cyabereye mu nama ya 18 y’uyu muryango bahuriyemo i Djerba muri Tunisie yatangiye kuri uyu wa 19 ikazasozwa kuri iki Cyumweru.

Louise Mushikiwabo yatowe bwa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019. Kuri iyi nshuro ni we wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ko akomeza ku kuyobora, ku bwumvikane busesuye.

Mu myaka ine amaze muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

Yasobanuye ko imbuto za mbere z’amavugurura zatangiye gusoromwa kandi ko hategerejwe izindi nyinshi ariko ko impinduka nziza zidashoboka bitagizwemo uruhare n’ibihugu bigize uyu muryango.

Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu myaka iri imbere hazibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.

Ati “Ni inshingano zacu kurwana urugamba kugira ngo urubyiruko rwacu rubashe kubona akazi. Urubyiruko rwo muri Francophonie ruradusaba kugira uruhare atari mu burezi bwarwo gusa ahubwo no kurubonera imirimo.”

Inama y’i Djerba ibaye mu gihe hizihizwa imyaka 50 uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 ushinzwe, aho Tunisia yayakiriye ari kimwe mu bihugu byatangije uyu muryango ubwo yayoborwaga na Habib Bourguiba. Ibaye nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ubwa mbere hari mu 2020 ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19 no mu 2021 ubwo muri Tunisia habaga ibibazo bya politiki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger