AmakuruPolitiki

M23 yavuze uko yiteguye kwakira ingabo zigiye koherzwa na EAC kuyirwanya

Umutwe wa M23 ukomeje gukubita ikinyafu ingabo za leta ya Congo FARDC,yavuze ko yiteguye guhangana n’ingabo za EAC zigiye kuza ziyisanga muri iki gihugu cy’amashyamba menshi.

Uyu mutwe uvuga ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana wigaruriye kuwa 13 Kamena 2022,mu gihe hataraba ibiganiro biwuhuza na Leta ya Kinshasa.

Mu kiganiro Umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 , Majoro Willy Ngoma yagiranye na BBC yemeje ko badatinya na gato umutwe w’ingabo za EAC ugiye gushingwa hagamije kubarwanya. Ari naho yahereye avuga ko batiteguye kuva i Bunagana mu gihe ibyatumye bafata intwaro bagahangana na FARDC bitarakemuka.



Majoro Ngoma yasobanuye ko M23 itigeze itangiza intambara ku ngabo z’igihugu, ahubwo asobanura ko FARDC ariyo yabatangijeho intambara nyuma y’igihe kirekire yarirengangije amasezerano bagiye bagirana mu bihe bitandukanuye.

Abajijwe ku byerekeye no kuba abarwanyi b’uyu mutwe bava i Bunagana, Majoro Ngoma yagize ati:” Kuhava si ikibazo. Ubu ni saa ngahe ubu? Ni saa tatu n’iminota 10 [9h10], dushobora kuhava saa tatu n’iminota 10, hanyuma saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba [16h10] bagatangira kuturasaho, bagatangira gutangaza ngo ‘twisubije Bunagana, twabirukanye.Bagatangira kuturasaho. Nta muntu n’umwe ubivugaho iyo baturasaho, iyo MONUSCO irimo kuturasaho.Iyo bica imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye? Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho [bonyine].Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije”

Major Ngoma avuga ko nta mpungenge M23 itewe n’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

Ati: “Turi bugire ubwoba bw’iki? Bwa nde? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu.Twagira ubwoba bw’iki? Ntabwo”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger