AmakuruPolitiki

M23 yagaragaje uko yakiriye ibyemezo by’inama y’ibihugu bya EAC I Luanda

Umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wanenze bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda.

Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara, kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022,rigashyirwaho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki Bwana Laurence Kanyuka,uyu mutwe wagize icyo uvuga kuri bimwe mu byemezo byafatiwe i Luanda.

Umutwe wa M23 wabanje gushimira abakuru b’ibihugu bakomeje gushakira umuti ibibazo bya Congo,ariko Leta ya Congo Kinshasa bakibaza uburyo ikomeje kuvunira ibiti mu matwi aho ikomeje gukorana n’imitwe ya FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda.

Umutwe wa M23 wagaragaje ko udashobora gusubira inyuma ,ngo utererane abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe zifatananyije na Mai Mai. Kuri iyi ngingo uyu mutwe wibanze ku bwicanyi buri gukorerwa Masisi,aho Abatutsi basabwe guhungira mu nsengero n’ahandi hari ibikorwa remezo uzasigara ku ivuko akazafatwa nk’ushyigikiye M23.

Mu basize mu majwi harimo Gen.Bgd Mugabo Hassan bashinze kuyobora ingabo muri Masisi Kandi yarahoze mu mutwe wa Mai Mai PARECO umutwe wasizweho na FDLR. Kubwa M23 basanga gukusanyirizwa kw’Abatutsi mu nsengero ari amwe mu mayeri yakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda mbere y’uko Jenoside iba.

M23 isanga mu gihe hataraboneka igisubizo cya politiki ,itazarebera ngo yifate mapfubyi mu gihe mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa RD Congo Jenoside irigukorwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa ifatanyije na FDLR na Mai Mai .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger