M23 na FARDC byongeye gukozanyaho i Masisi nyuma y’agahenge gato kamaze iminsi

Nyuma y’uko hamaze iminsi hatumvikana kurasana hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongeye gukozanyaho mu gace ka Masisi.

Abaturage muri segiteri za Mpati, Kibachiro, Bibwe na Nyange muri Bashali, Mokoto ho muri Teritoire ya Masisi muri Kivu ya Ruguru bamaze gutatanira mu mashyamba guhera mu mpera z’icyumweru gishize.

Abaturage muri segiteri za Mpati, Kibachiro, Bibwe na Nyange muri Bashali, Mokoto ho muri Teritoire ya Masisi muri Kivu ya Ruguru bamaze gutatanira mu mashyamba guhera mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bahunze intambara ikomeje guhanganisha umutwe w’inyeshyamba za M23 na Fardc n’imitwe yitwaje intwaro bafatanya.

Intandaro y’iyi mirwano ngo n’ibitero by’inyeshyamba zagabye ku birindiro bya M23 nyuma yo kwemera kurekura ibice byinshi yari yafashe ngo hatangire inzira y’ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.

Amakuru ava mu baturage muri icyo gice avuga ko M23 yari yarekuye ibice bya Kitshanga na Mweso berekera mu bindi bice bya Busumba, Kirumbu na Kibachiro, ahakomereje imirwano n’ingabo za Congo by’umwihariko muri Bibwe, Nyange na Kitso.

Kurundi ruhande, abatanga amakuru bavuga ko M23 ikomeje imirwano ishaka kwigarurira ibice bya Pinga na Lukweti mu buryo bwo kuyobya uburari ko bafite umugambi wo kurambika intwaro hasi nkuko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

Kugeza ubu ubuzima bw’abaturage muri Kivu ya Ruguru bukomeje kujya mu kaga kuva mu kwezi gushize kubera imirwano yubuye i Kitshanga na Mweso. Aho abaturage bahora biruka bashaka aho bihisha kandi nta butabazi bw’ibiribwa n’imiti bafite kugeza ubu.

Comments

comments

Twitter
WhatsApp
FbMessenger