AmakuruImyidagaduro

M-Irene wafashaga Vestine na Dorcas yeruye avuga uko yagambaniwe n’uwiyitaga umufana

Muri iyi minsi mu nkuru z’imyidagaduro cyane hano mu Rwanda ziri kugaruka ku nkuru y’itandukana ry’abahanzi b’abakobwa babiri bari bamaze kwigarurira umubare munini w’abafana ba Gospel batandukanye n’uwatumye bamenyekana umunyamakuru Irene Murindahabi.

Nyuma yaho hasohotse ibaruwa yanyuze mu cyitwa MIE Empire , Murindahabi Irene abereye CEO yatangaje ko kuva kuwa 07 Nyakanga 2021 aba bahanzikazi batari mumaboko ye biteza impaka ndende kubakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda.

Mu kiganiro cy’imitona 51, Murindahabi yatangiye avuga ibyitangazo yageneye abanyamakuru rivuga ku ihaagarikwa ry’amasezerano yari afitanye n’aba bahanzikazi.

Umunyamakuru Murindahabi Irene nyiri igitekerezo cyo gutangiza MIE yasobanuye ko bwa mbere umuvandimwe wa Vestine na Dorcas yise Maombi yahaye Murindahabi amashusho y’abo bana. Irene icyo gihe yemeye kubageraho akabakoresha ikiganiro nyuma abonye ako bashoboye bafite impano yemeye kubafasha mu muziki..

Mu kiganiro kirambuye yashyize kuri shene ya YouTube yahishuye ubugambanyi yagiriwe kuva ku ndirimbo ya mbere

Ati:’’umuntu w’umugome yegereye nyina ababwira ko Murindahabi yakijijwe n’abana bawe’’.

Nyuma Murindahabi yemeye kureba uwo mubyeyi ngo bagirane amasezerano. Umubyeyi yirinze kuyasinya kuko atazi ibijyanye no gusinya.

Igihe cyarageze yemerera wa mubyeyi ko yiyemeje ikintu cyose kijyanye n’ishuri. Amafaranga y’ishuri, imyenda yo kwambara, kubajyana kwiga n’ibindi byose bakenera mu buzima bwabo.

Uwitwa Nziza Aimable bivugwa ko ari nyiri gutangiza irushanwa ryitwa ’’Rwanda Gospel Stars Live’’ yasabye Murindahabi kumuhuza na Vestine na Dorcas.

Ati:’’ko ndi umufana wabo wazampuje nabo tugasangira ikawa’’.

Nyuma uyu Aimable yatangiye kujyana amagambo kwa nyina wa Dorcas na Vestine amubwira ko abana be bari kuribwa kandi ubarya ari kubakiriraho.

Ati “Hari umugabo witwa Aimable izina rindi Imana imfashe sinaryibuke, uyu mugabo niwe ufite ibintu byitwa ‘Rwanda Gospel Stars Competition’ akuriye.”

Namuhuje n’aba bana ambwira ko ari umufana abakunda, ashaka ko basangira ‘agacyayi’. Njyewe rero buriya ukuntu mba meze ntakibazo mba mfite. Ndamubwira nti ‘ok niba ubakunda cyane, byagutwaye n’umwanya kuza kunshaka ahantu ndi nari ndi kumwe nabo mpuza nabo.

Uwo ni we waje guca ruhinga nyuma ajya ku mubyeyi akajya amubwira ukuntu bankijije n’ibindi n’ibindi.”

Murindahabi yanze kwemera ko abahanzikazi be bitabira irushanwa bimuviramo kumutera gapapu.

Ariko kandi ngo Aimable yavugishije ababyeyi b’aba bahanzikazi abumvisha ko harimo inyungu kubyitabira.

Uyu munyamakuru yagize ati:’’Nasanze ntasobanukiwe iby’irushanwa rero nanze ko baryitabire kuko nabonaga nta musaruro bizabaha’’. Hari ijwi ry’umwe muri aba bakobwa wumvikanye abwira M-Irene ko biteguye kureka umuziki mu gihe baba batari gukorana.

M Irene yavuganaga agahinda akayimunganya kugira ngo rubanda itamucishamo ijisho. Ariko kandi akavuga agaragaza ko atamenyeranya n’ibyakozwe n’umuryango w’aba bahanzikazi n’abandi bagiye mu matwi yabo babumvisha ko yabakiriyeho.

Byageze n’aho akomeza umutima we kugira ngo adasuka amarira imbere y’abiyemeje gushyira feri ku rugendo rwe na Vestine Dorcas, yishyuriraga amashuri, akabagurira imyambaro n’inkweto n’ibindi byinshi yatekerezaga kubakorera.

Mu butumwa yanditse kuri konte ye ya Instagram, M.Irene yavuze ko mu bantu bamugambaniye harimo na Mike Karangwa na Benoit umunyamategeko witabajwe n’umuryango wa Vestine na Dorcas.

Yabibikuje ko mu Rwanda nta muntu n’umwe urengana,

ati “Yego ndabizi amafaranga ntacyo adakora, gusa ndabizi ko leta ishishoza. niba koko narakoze ibi byaha byose, mbihanirwe.

Kandi Aimable, Mike Karangwa, Benoit n’abandi muri kumwe ndabibasubiriramo mu Rwanda nta muntu urengana”.

Akomeza ati “Nizera cyane ubutabera bw’u Rwanda, shene ndayibaha n’amafaranga muvuga muze tuyabahe ariko mureke kwangiza ibintu twubatse tuvunitse”.

Umuryango wa Vestine na Dorcas bitabaje umunyamategeko witwa Me Kanyabitaro Benoit yandika ibaruwa ifunguye igenewe M. Irene asabwa gusubiza mu gihe cy’iminsi itatu shene ya Youtube cyangwa hakitabazwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Kopi y’iyi baruwa Me Benoit avuga mo ko M. Irene arishisha izina rya Vestine na Dorcas abantu bakamwoherereza amafaranga, akikirira.

Avuga mo ko M. Irene yatwaye ‘Password’ ku buryo umuryango w’aba bakobwa utakimenya ibijya mbere kuri shene y’abana babo. Akarenzaho ko M. Irene akoresha “imirimo y’uburetwa” aba bana.

Me Benoit abwira M. Irene ko akoresha shene ya Youtube na Vestine na Dorcas mu ‘nyungu ze’.

M. Irene yisobanuye avuga ko yandikiwe iyi baruwa hashize igihe yemeye gusubiza Youtube aba bakobwa, ndetse ko umuryango wari ubizi. Byantumye afungura shene ya Label ukwayo.

Anavuga ko ibyo yakoraga byose yari agamije inyungu, atari nka Yesu witangiye abantu.

Yahakanye ko nta nkungu yigeze yakira mu izina rya Vestine na Dorcas. Ati “Uwumva ko hari inkunga namwatse abivugire aha, mpite nyamusubiza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko afite ibihamya bigaragaza amafaranga yose yatanze kuri aba bakobwa kuva mu 2020, kandi anabifite ibigaragaza amafaranga Youtube yishyuye.

M. Irene yavuze ko nta kibazo afitanye na Vestine na Dorcas ndetse na Nyina, ahubwo ngo ikibazo cyavutse kubera abantu barangajwe imbere na Aimable bashatse gufasha aba bakobwa, bakabinyuza mu nzira yo kumugambanira.

M. Irene yasabye abantu bari mu ruganda rw’imyidagaduro kureka ‘ubugome’, avuga ko yiteguye kuzana n’abandi bahanzi. Ati “Iyi ‘Career’ y’aba bana ndakarabye ntizambazwe”

By: Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger