AmakuruImikino

Lionel Messi yongeye kwigaragariza isi afasha FC Barcelona kuva mu menyo ya Villarreal

Lionel Messi yongeye kwereka isi ko ari we nkingi ya mwamba y’ikipe ya FC Barcelona, nyuma yo kuva ku ntebe y’abasimbura agafasha iyi kipe kwivana mu menyo ya Villarreal yari yayicaye ku gakanu.

Ni mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona ya Espagne amakipe yombi yanganyijemo ibitego 4-4.

Mu kibuga hagati, umukino wo wari ishiraniro kuko buri kipe yabaga iri ku izamu ry’iyindi. Ni na ko abazamu ku mpande zombi bakuragamo imipira y’ibitego byabazwe buri kanya.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FC Barcelona iri imbere n’ibitego 2-1. Lionel Messi yari yabanje ku ntebe y’abasimbura mu rwego rwo kumuzigamira imino ibiri ikomeye Barcelona ifite mu minsi iri imbere, harimo uwa shampiyona izakiramo Atletico Madrid ku wa gatandatu w’icyi cyumweru, n’uwa UEFA Champions league izasuramo Manchester United ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

FC Barcelona yafunguye amazamu ku munota wa 12 ibifashijwemo na Philippe Coutinho wari uhawe umupira mwiza na Malcom, mbere y’uko Malcom uyu atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 16 w’umukino.

Ku munota wa 23 w’umukino, Umunya-Nigeria Samuel Chimerenka Chukwueze wari wazonze cyane FC Barcelona yaboneye Villarreal igitego cya mbere.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, gusa Villarreal ikoresha neza uburyo yagiye ikibonamo.  Byageze aho iyi kipe ijya imbere ya Barcelona ho ibitego bibiri kuko umukino wageze ku munota wa 80 ifite 4-2, gusa mu minota 10 ya nyuma FC Barcelona iza kwishyura.

Villarreal yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 50 ibifashijwemoKarl Brillant Toko Ekambi ukomoka muri Cameroon, Vicente Iborra atsinda icya gatatu ku munota wa 62, mbere y’uko umunya-Columbia Carlos Bacca atsinda igitego cya kane ku munota wa 80 ku mupira mwiza yari ahawe na Santi Cazorla.

Lionel Messi wari winjiye mu kibuga ku munota wa 61 asimbuye Coutinho, yatindiye FC Barcelona igitego cya gatatu ku munota wa 90. Ni kuri Coup-Franc yateye umuzamu wa Villarreal ntiyamenya aho umupira wanyuze.

Ku munota wa 3 w’inyongera, Luis Suarez yishuyuriye FC Barcelona umukino urangira ari ibitego 4-4.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger