AmakuruPolitiki

Leta y’u Rwanda yongeye gusubiza amahanga akomeje kuyishinja gufasha M23

Leta y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu 21 Ukuboza 2022, yasohoye itangazo ryamagana abakomeje kuyishinja gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ruvuga ko “gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ni ukwibeshya no kwirengagiza impamvu nyamukuru ikomeje gutera amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC n’ingaruka zayo ku bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda”.

U Rwanda rutangaje ibi mu gihe ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’u Bufaransa, bikomeje kurushinja kuba rushyigikiye M23, ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje guhohoterwa.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’u Rwanda rivuga ko “Ibi birego by’amahanga bimaze imyaka bibangamira imbaraga abayobozi b’akarere bari gushyira mu gushaka amahoro arambye muri RDC, by’umwihariko ibijyanye n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu myaka yashize ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhonyorwa n’ingabo za RDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR binyuze mu bikorwa birimo igitero cyagabwe mu Kinigi (agace k’ubukerarugendo kari mu majyaruguru) mu Ukwakira 2019, kigahitana abaturage 14 b’inzirakarengane.”

“Hari kandi ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, gushimuta abasirikare b’u Rwanda bikozwe n’abasirikare ba RDC ndetse mu Ugushyingo habayeho no kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege y’intambara ya Congo.”

U Rwanda ruvuga ko “Nta muntu n’umwe wigeze aryoza Guverinoma ya RDC kuba yarananiwe guhangana n’imitwe 130 yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’iki gihugu cyangwa ngo babazwe ibijyanye n’ibyaha bikomeje kwibasira abasivile bikozwe n’ingabo za RDC ku bufatanye n’indi mitwe irimo na FDLR, yasize ikoze Jenoside ariko ikaba ikomeje gukingirwa ikibaba na RDC.”

Rwavuze ko “bibabaje kuba abayobozi ba RDC barahawe rugari ngo bakomeze gukwirakwiza imvugo zibiba urwango ku baturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Abatutsi, nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo za Loni, iz’imiryango yo mu karere na mpuzamahanga.”

Muri iri tangazo, u Rwanda rwavuze ko “kugerageza gukemura ibibazo bya RDC binyuze mu guhora guverinoma y’iki gihugu isubira mu binyoma bimwe bitazatanga igisubizo.”

“Ubwicanyi bwa Kishishe, ikinyoma cya Guverinoma ya RDC cyageretswe kuri M23, cyakwirakwiriye hose, hadakozwe iperereza bigizwemo uruhare n’urwego rubifitiye ububasha nubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyabaye byari imirwano hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za RDC. Ibi ni ikimenyetso cy’uburyo akavuyo kari muri Congo gatizwa umurindi ndetse kakaba karahawe intebe mu myaka myinshi ishize.”

U Rwanda rwagaragaje ko gukomeza kurushinja gushyigikira M23 bigaragaza ubushake buke amahanga afite mu gukemura ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane muri RDC haherewe mu mizi, ndetse no gukomeza kureberera abayobozi bagize uruhare mu kujenjekera iki kibazo.

Rwagaragaje kandi ko bitumvikana uburyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka 22 mu burasirazuba bwa RDC zananiwe gutanga umusaruro, mu gihe arenga miliyari 1$ azigendaho buri mwaka.

Ibihugu nka Amerika, Ubudage n’Ubufaransa biheruka gusaba u Rwanda guhagarika gufasha M23, naho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye ko inkunga ihabwa igisirikare cy’u Rwanda ihagarikirwa kubera iyo mpamvu.

Iyo miryango ivuga ko “igitutu n’ibihano” ku Rwanda byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane mu 2012.

Indi nkuru wasoma

Ubufaransa bwinjiye mu kibazo cy’a DRC n’u Rwanda burusaba icyo rukora vuba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger