AmakuruAmakuru ashushye

Leta y’u Rwanda irasaba Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo muri Uganda

Leta y’igihugu cya Uganda yarekuye umunyarwanda yari yaratereye muri yombi ahitwa Kisaasi muri Mutarama uyu mwaka akurikiranweho ibyaha bitazwi.

Uyu muturage witwa Rogers Donne Kayibanda yafashwe tariki ya 10 Mutarama afatirwa muri Uganda aho yari yatashye ubukwe bwa murumuna we bwagombaga kuba ku munsi ukurikira.

Kuva icyo gihe ntacyo leta ya Uganda yigeze ivuga ku ifatwa n’ifungwa rye.

Amakuru y’irekurwa rya Kayibanda yemejwe na mushiki we Julian Ingabire, wavuze ko musaza we warekuwe ari kumwe n’undi musore bombi bakaba bagaruwe mu Rwanda amahoro.

Ingabire abicishije kuri Twitter ye yanashimye Imana ku kuba musaza we yarekuwe akiri muzima.

Abanyarwanda baba muri Uganda n’abahakorera ingendo ntibasiba gutanga ubuhamya bw’ihohoterwa n’iyicarubozo bakorerwa n’inzego zishinzwe umutekano w’iki gihugu.

Abenshi mu bafatwa bakanafungwa baba bashinjwa ibyaha by’ibihimbano birimo kuhinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ibyo kuba intasi z’u Rwanda.

Abakora imirimo itandukanye yiganjemo iy’ubucuruzi bakunze gufatwa bakanicwa urubozo n’urwego rwa Uganda rushinzwe ubutasi bwa gisirikare CMI bagerekwaho gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru y’ihohoterwa Abanyarwanda bakorerwa muri Uganda anemezwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera, cyo kimwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe.

Abicishije kuri Twitter ye, Minisitiri Richard Sezibera yagiriye Abanyarwanda Inama yo kwirinda gukorera ingendo mu gihugu cya Uganda kubera ihohoterwa n’itotezwa abahagenda bakorerwa.

Ati”Abanyarwanda baragirwa inama yo kudakorera ingendo muri Uganda kubera itabwa muri yombi rikomeje kuba, itotezwa, iyicarubozo, ifungwa, ukwirukanwa…Ibi ni ku bw’umutekano wabo. Abagande baba mu Rwanda cyangwa abahakorera ingendo baratekanye.”

Amb. Olivier Nduhungirehe we yanyomoje itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itangazamakuru rya leta ya Uganda rivuga ko nta Munyarwanda uhigwa muri Uganda.

Nduhungirehe yavuze ko ibya ririya tangazo ari ibinyoma, atanga urugero rw’uko Abanyarwanda barenga 40 bafungiye mu buroko bwa CMI, ndetse ko Abanyarwanda barenga 800 bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda kuva muri 2018.

Amb. Nduhungirehe yemeza ko muri Uganda hafungiye Abanyarwanda barenga 40.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger