AmakuruPolitiki

Leta ya Uganda byatahuwe ko yatakaje Miliyari y’amashiringi mu gikorwa cyo gutegura intambara n’u Rwanda

Igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangajwe ko mu minsi yashize cyashoye akayabo k’arenga miliyari 1,000 z’amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n’u Rwanda.

Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho.

Ni ibibazo bisa n’ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n’ibihindura isura muri 2019 ubwo u Rwanda rwafungaga imipaka yose iruhuza na Uganda uhereye k’uwa Gatuna.

Inshuro nyinshi kuva icyo gihe abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bumvikanye baburira Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko bahurira n’ibibazo muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Perezida Paul Kagame ni we wafashe iya mbere mu kuburira Abanyarwanda ko batagomba gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, bijyanye no kuba i Kampala no mu yindi mijyi itandukanye ya Uganda Abanyarwanda barimo bashimutwa ku bwinshi, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza z’ibanga aho bakorerwaga iyicarubozo.

Uyu mugambi wo gushimuta Abanyarwanda babaga muri Uganda bitwa intasi za Leta y’u Rwanda, wavugwagamo ahanini Urwego rwa Uganda rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) rufatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC icyo gihe wakoreraga ibyinshi mu bikorwa byawo ku butaka bwa Uganda.

Mu bashimutwaga bakicwa urubozo bivugwa ko bamwe muri bo ari ababaga banze kwinjira muri uriya mutwe washinzwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa umaze imyaka 12 yaratorotse Igisirikare cy’u Rwanda.

Uko Leta y’u Rwanda yaburiraga Abanyarwanda kenshi ko bakwiye kuzibukira kujya muri Uganda, ni na ko abayobozi ku mpande zombi babaga baterana amagambo.

Bijyanye no kuba imipaka ihuza ibihugu byombi yari ifunze, si gake hagiye humvikana inkuru z’uko hari Abanyarwanda n’abanya-Uganda bagiye baraswa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda ahanini bashinjwa kugerageza kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe.

Mu mihango yo guhererekanya imirambo y’ababaga barashwe, abayobozi ku ruhande rwa Uganda inshuro nyinshi bumvikanaga mu mvugo zisa n’iziha gasopo u Rwanda ko batazakomeza kwihanganira ibyo ruri gukora.

Kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byari bikirebana ay’ingwe, n’ubwo hari amasezerano yo kuzahura umubano yari yarasinywe hagati ya ba Perezida Kagame na Yoweri Kaguta Museveni yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ; ku buhuza bwa ba Perezida João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Byari bigeze ku rwego rw’uko Uganda yari itangiye gushinja u Rwanda gushimuta bamwe mu basirikare bayo ; gusa rwo rukavuga ko babaga bavogereye ubutaka bwarwo.

Byageze aho Uganda ifata amahitamo y’intambara

Uko ibihugu byombi byakomezaga kutumvikana ; Uganda ku rundi ruhande yo yarimo itegura intambara rwihishwa ku buryo isaha n’isaha byashobokaga ko Ingabo z’ibihugu byombi zatana mu mitwe.

Amakuru y’iyi ntambara hagati y’ibihugu byombi ; yanemejwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko habuze gato ngo u Rwanda na Uganda bisange ’mu ntambara y’ubucucu’.

Byari nyuma y’uruzinduko yaherukaga kugirira i Kigali muri Mutarama rwasize we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse binarangira biyemeje kubishakira umuti.

Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije kuri Twitter yihanangiriza Kayumba Nyamwasa yagize ati : “Gen. Kayumba na RNC, sinzi ibibazo mwagiranye na RPF/RDF mu Rwanda. Ndakwihanangirije, ntukongere gutinyuka kwifashisha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.”

Uyu muhungu wa Museveni wari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka icyo gihe, yunzemo ati : “Ibi si ibijyanye na Politiki, ntabwo nshishikajwe na Politiki. Ibikorwa bitemewe n’iby’ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda mu gihe gishize byari bidushoye mu ntambara y’ubucucu. Ababigizemo uruhare bose bazagaragara.”

Muhoozi mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter muri Gicurasi uyu mwaka, yahishuye ko hari bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda bari bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ; gusa bikaba ngombwa ko awuburizamo afatanyije na se.

Icyo gihe yavuze ko uwo mugambi wariho kugeza muri Kamena 2021 ubwo Perezida Museveni yamugiraga Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Ati : “Hari umugambi mubisha muri bamwe mu bagize inzego z’umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda. Ishyano rikomeye kuri bo ni uko Perezida Yoweri Museveni yangize Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Nkivumbura uyu mugambi nabimenyesheje Perezida.”

Uganda yakoresheje miliyari 1,000 z’amashiringi yitegura intambara n’u Rwanda

Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko mu gihe cy’umwuka mubi n’u Rwanda, hashowe arenga miliyari 1,000 z’amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n’u Rwanda.

Abahaye ikinyamakuru ChimpReports bavuga ko uyu murengera w’amafaranga Uganda yawukoresheje mu gukusanya ibikoresho bya gisirikare bigezweho, ndetse no kugurira imodoka zidatoborwa n’amasasu abasirikare bakuru muri kiriya gihugu bagombaga kuyobora urugamba.

Iby’iyi ntambara cyakora cyo byaje kuvaho nyuma y’ingendo ebyiri Gen Muhoozi yagiriye i Kigali muri Mutarama na Werurwe uyu mwaka, zasize zizahuye umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka itanu warazambye.

Perezida Paul Kagame muri Mata uyu mwaka ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi, yamushimiye kuba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda.

Ati : “Ba Jenerali bakomeye si abatsinda intambara, ba Jenerali bakomeye ni abaharanira amahoro. Warakoze kunga ibihugu byacu.”

Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kuri ubu “umubano w’u Rwanda na Uganda ari ntayegayezwa.”

Ni nyuma yo kugirira uruzinduko rwa gatatu muri uyu mwaka i Kigali kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa Kabiri w’iki, rwasize agiranye ibindi biganiro na ’Oncle we’ Perezida Paul Kagame.

Muri uru ruzinduko Muhoozi yari yazanye n’inshuti ze zirimo umunyamakuru Andrew Mwenda, Barnabus Taremwa usanzwe ari muramu wa Gen Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni) cyo kimwe na Alexander Akandwanaho usanzwe ari umuhungu wa Gen Saleh.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger