AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Leta ya Canada igiye kurega Iran ishinjwa guhanura indege ya Ukraine yaguyemo umubare munini w’Abanya-Canada

Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Turdeau yatangaje ko Leta ya Canada igiye kurega Iran nyuma y’uko ibimenyetso bigaragaje ko indege ya Ukraine yahanuwe n’ibisasu bya misile byarashwe na Iran igahitana abantu 176 bose yari itwaye harimo 63 b’abanya Canada.

Iyi ndege ya kompanyi y’indege ya Ukraine yahanutse ku wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2020 mu gihe Iran yoherezaga ibisasu 22 bya misile ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Iraq mu rwego rwo kwihorera urupfu rwa Gen. Qassem Soleimani wishwe n’ingabo za Amerika zitegetswe na Perezida Donald Trump.

Iyi ndege ikaba yari ikimara kugera mu kirere ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran yerekeje I Kiev muri Ukraine.

Ibinyamakuru nka CNN na CBS nabyo byemeje ko imvano yo guhanuka kw’iyi ndege ari ibi bisasu nyuma y’uko ibiro by’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikoze iperereza rikemeza ko iyi ndege yatewe misile 2 mu zatewe ku ngabo za Amerika muri Iraq, izi misile zikaba ari nazo zayihanuye.

Aya makuru yatanzwe nyuma y’uko Iran yo itangaje ko iyi ndege yagize impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki yari isanzwe yifitiye.

Raporo z’ikigo gishinzwe ubutasi mu by’indege cyitwa, OPS GROUP nzo zagaraje ko iyi ndege yarashwe n’ibisasu bya misile nk’uko ikinyamakuru CBS cyabitangaje.

Abayobozi ba Canada na Amerika bemeje ko Iran yibeshye kuri iyi ndege maze ikayirasa kuko radari za Amerika zagaragaje ko misile ebyiri zaguye kuri iyi ndege mbere y’uko ihanuka ku butaka.

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yemeje ko mu bantu 176 bayiguyemo 63 bari Abanya-Canada nawe yemeza ko yahanuwe na Iran nta kabuza ndetse iki gihugu kikaba kigiye kuregera indishyi z’akababaro ku miryango y’aba bantu 63 ba Canada baburiye ubuzima muri iri hanuka ry’indege.

Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky we yirinze kugira uruhande ashinja atangaza ko abashinzwe iperereza bagikomeje gushakisha impamvu yaba yarateye uku guhanuka. Yavuze kandi ko yavuganye na ba minisitiri w’intebe b’Ubwongereza, uwa Sweden, n’uwa Canada ndetse na Perezida wa Iran Ayatolah Al Khamenei ngo bafashanye gushaka amakuru yuzuye kuri iyi ndege ngo ukuri kuboneke.

Ati “Ukraine irajwe ishinga no gushaka ukuri. Niba ufite ibimenyetso byafasha iperereza wabigaragaza.”

Gen Qassem Soleimani wabaye intandaro y’ibi byose yapfuye tariki 03 Mutarama 2020 mu gitero cy’indege itagira umupirote yamurasiye ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq bivuye ku itegeko ryari ryatanzwe na Perezida Donald Trump wa Amerika.

Kuva ubwo Iran yariye karungu itangira guhiga ko igomba kwihorera uru rupfu rw’uyu musirikare wayo wari ukomeye mu ngabo za Iran, ibi bisasu bikaba byaratewe nyuma y’amasaha make Gen Soleimani amaze gushyingurwa.

Indege ya Ukraine yaguyemo abantu 176 harimo 63 ba Canada
Twitter
WhatsApp
FbMessenger