Amakuru ashushye

Las Vegas: Umwiyahuzi yarashe mu kivunge cy’abantu benshi barakomereka abandi barapfa(Amafoto)

Abantu 50  bitabye Imana abandi  200 barakomereka bitewe n’amasasu yarashwe  mu mbaga y’abantu yari iteraniye mu iserukiramuco ryari riri kubera muri Balcony Hotel iherereye mu mujyi wa Las Vegas muri leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko The Sun ibitangaza abantu benshi bafotowe bakwira imishwaro nyuma yo kuraswamo  amasasu , i Las Vegas ahitwa  Mandalay Bay Resort Casino.

Stephen Paddock w’imyaka 64  uri mu bakekwaho kwihisha inyuma y’iki gitero yasanzwe muri etage ya 32 yo muri Mandalay Bay Resort Casino yashizemo umwuka yishwe n’igikomere cy’isasu, byaje kwemezwa ko yirashe ubwe.  ni we wamishe amasasu mu kivunge cy’abantu , mu cyumba yari ari kumwe n’umugore witwa Marilou Danley w’imyaka 64, nubwo atari ahari ariko ubu nawe yatawe muri yombi..

Abapfuye ubu  bamaze kurenga umubare w’ubwicanyi nk’ubu bwabereye mu nzu y’urubyiniro y’i Orlando umwaka ushize aho umwicanyi yishe abantu 49. Benshi bapfuye kuko batari bazi aho amasasu ari guturuka kuko yavaga hejuru yabo ntibamenye aho bahungira.

Hari amakuru yasakaye yemeza ko hari abantu benshi bari bari muri iki gikorwa cy’ubwiyahuzi, ndetse binemezwa ko barasaga amasasu bari muri Balcony Hotel, hakaba hakomeje gukurikiranwa abandi bari kumwe n’uyu wapfuye.

Umuvugizi w’ibitaro bya  Las Vegas witwa Danita Cohen, yatangaje ko bamaze kwakira indembe nyinshi[zigera kuri 200]  ndetse bakaba bamaze kubona abagera kuri 50 bitabye Imana.

Aba barashwe bari bitabiriye iserukiramuco ryitwa “the Route 91 country music festival”. Umuvugizi wa Polisi i Las Vegas yasabye abahuye n’ibozazane kwihangana mu gihe iperereza rigikomeje harebwa ababa bihishe inyuma y’iki gikorwa cy’iterabwoba.

Nyuma y’ituritswa ry’igisasu abantu amaguru bayabangiye ingata

Polisi yahise ikaza umutekano

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger