AmakuruImikino

Kwizera Pierrot yanze gushyira mu bikorwa icyifuzo Rayon Sports yari yamugejejeho

Umurundi Kwizera Pierrot wamaze kubona ikipe mu gihugu cya Oman, yanze gushyira mu bikorwa icyifuzo Rayon Sports yari yamugejejeho cy’uko yaza kuyifasha kuza gufasha mu mukino wa nyuma w’amatsinda ya CAF Confederations Cup ifite.

Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha ni bwo Rayon Sports izamenya niba ibona itike ya 1/4 cy’irangiza muri CAF Confederations Cup. Ibi bizasobanuka nyuma y’imikino isoza itsinda D aho USM Alger izaba yakiriye Gor Mahia i Blida, mu gihe Rayon Sports izaba yakiriye Young Africans kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izawukina ibura abenshi mu nkingi za mwamba zayo, harimo abakinnyi bamaze kuyisohokamo, abo CAF yahannye biyongeraho Niyonzima Olivier Seifu na Manzi Thierry bafite amakarita y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

Mu rwego rwo kwishakira ibisubizo, amakuru dukesha Ruhagoyacu avuga ko Oliveira Goncalves yari yifuje ko Pierrot wari ukiri muri Afurika yaza kumufasha mu kibuga hagati ahari icyuho gikomeye, gusa bikarangira uyu musore ahisemo kubyanga akigira mu gihugu cya Oman.

Ni mu gihe kandi umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yari yavuze ko bifuza ko uyu musore aza kubafasha hagati mu kibuga nk’ikiraka, mbere yo kujya mu kipe yo muri Oman yasinyiye.

Umwe mu ncuti za hafi z’uyu musore avuga ko Pierrot yari yifuje kuza gufasha Rayon Sports, nyuma akaza kwisubiraho ngo bitewe n’ukuntu ubuyobozi bwa Rayon Sports butigeze bumubanira mu gihe yarimo arangiza amasezerano ye.

Ati” Pierrot arajya muri Oman kuri uyu wa gatandatu, ntabwo ibyo kuza gukina uyu mukino akibirimo, yahisemo guhita ajya mu ikipe ye.”

Kwizera Pierrot wamaze imyaka 3 muri Rayon Sports mbere yo kujya mu kipe yo mu gihugu cya Oman, avuga ko azahora ashimirira Rayon Sports umwanya wo kwigaragaza yamuhaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger