AmakuruImyidagaduro

Kutumvikana hagati ya Ama G The Black na P Fla byatangiye bundi bushya

Kutumvikana hagati y’abaraperi 2 b’Abanyarwanda, Ama G The Black na P Fla,byongeye kubyuka nyuma y’uko Ama G yongeye kugaragaza ko hari icyo anenga mugenzi we uvuga amagambo nta bikorwa.

Ibi Ama G yabigarutseho nyuma y’igitaramo cya Iwacu Musika Festival cyabereye i Ngoma kuya 20 Nyakanga 2019,aho Ama G yakiririmbyemo arwaye. Aganira n’itangazamakuru Ama G yabajije abanyamakuru uwo bahitamo kubyara hagati ye na P Fla umushinja kutaririmba Hip Hop yanyayo.

Yagize ati”Uzumve ikiganiro cya Aline wahoze ari manager we, yavuze ko yamuburaga mu bitaramo ari muzima none njye ndi kuboneka mu gitaramo kinini nk’iki ndwaye. Ubundi reka mbabaze mwa banyamakuru mwe duhite tubirangiza, uri umubyeyi w’umugabo bakaguhitishamo kubyara Ama G cyangwa P Fla, wabyara nde? cyangwa reka tuvuge uri umukobwa ugiye gushaka umugabo bakaguhitishamo hagati yacu.”

Yakomeje avuga ko yirirwa avuga gusa kandi adashoboye gukora, ngo kuva yatangira kumubona ntarakora cyangwa ngo aririmbe mu gitaramo na kimwe live.

Intambara y’amagambo hagati y’abaraperi 2, Ama G The Black na P Fla yatangiye kumvikana mu minsi ishize, aho P Fla yatangiye avuga ko uyu muraperi nta hip hop yigeze akora, undi na we akamwibutsa ko iyo njyana yiyitirira atari iya babyeyi be.

Iby’aba baraperi byafashe indi ntera kugeza aho Ama G yohererereza sheki P Fla ngo ajye gukora indirimbo ave mu magambo kuko ashobora kuba yirirwa avuga yarabuze amafaranga yo kujya muri Studio.

Ama G The Black ni umwe mubifashishijwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye Ngoma ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, akaba avuga ko yagiye kuririmbamo arwaye malaria.

Ama G yibasiye P Fla wamushinje kutaririmba Hip hop
Twitter
WhatsApp
FbMessenger