Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umushibuka kuri Kevin Hart waciye umugore we inyuma mu minsi ishize

Umunyarwenya Kevin Hart w’imyaka 38 uri kwitegura isabukuru y’umwaka amaze abana n’umugore we  Eniko Parrish akomeje guhangwa amaso abantu bashaka kuzamujora nyuma yo kuvugwaho ubuhehesi  ngo barebe urukundo asigaye afitiye umugore we unenda kwibaruka.

Mu minsi yashize hasakajwe amashusho agaragaza uyu munyarwenya I Miami mu rukerera [saa kumi nimwe za mu gitondo] ku nkengero za Hoteli, ari gusomana by’ikirenga n’umukobwa w’umunyamideli uzwi nka Monique “Momo” Gonzalez, nyuma y’aya mashusho inkuru zabaye nyinshi mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo aba igitaramo.

Kevin Hart n’ubwo byamugendekeye gutyo ariko yakomeje ubuzima bwe nk’aho ntacyabaye ndetse we n’umugore  birinda kugira byinshi batangaza ku miyoboro itandukanye isakaza amakuru.

Kugeza ubu urugo rw’aba bombi ruhagaze bwuma n’ubwo abantu badahwema kujora uyu mugabo bamushinja kutanyurwa n’ubuhehesi, we n’umugore we bakomeza kubirenza ingohe no kugaragaza ko nta gihe ibyamamare bitavugwa kandi akenshi bikagerekwaho ibyaha bitakoze.

Ibyo gukomera k’urugo rwaba bombi byongeye gushimangirwa n’amashusho Kevin Hart aherutse gusakaza ku rubuga rwe rwa Instagram ari gucinya akadiho n’umugore we [Eniko Parrish ] mu rugo rwabo bagaragaza ibyishimo no kwihirwa byihariye mu rwego rwo gutesha agaciro ibyavuzwe.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo itariki 23 nyakanga ishobora kuba imwe muzizandikwa mu gitabo. Uyu mugabo akajya yibuka uburyo urugo rwe rwari rugiye kurindimuka Imana igakinga Ukuboko.

Mu rwego gucinya inkoro no kwibagiza umugore we ibiri kuvugwa, Kevin Hart kurubu ari muri Mexico mu kiruhuho n’umugore, aho bari kugaragaza ibyishimo kuburyo umuntu atashidikanya avuga ko umubano wabo utigeze uzamo agatotsi.

Ubu amaso ahanzwe isabukuru y’umwaka izaba tariki 13  kanama, ubwo Kevin Hart na Enika Parrish bazaba bishimira ishingwa ry’urugo rwabo ndetse banitegura umwana bari hafi kwibaruka .

Eniko arakuriwe mu kwakira azibaruka

Kimwe mu byitezwe muriyi sabukuru ni ukureba uburyo Kevin azitwara k’umugore, bikazagaragaza niba koko akimukunda cyangwa se basigaye babana by’urwiyerurutso. impano , amagambo asize umunyu  ashobora gushyirwa ku rubuga rwa Kevin cyangwa ubundi buryo bwose bwo kugaragariza umugore we ko amukunda bitari urumamo nibyo bizongera gushimangira ikigero uyu mugabo asigaye akundaho umugore we byavuzwe ko yamuciye inyuma gusa bikaza guteshwa agaciro no kwimwa umwanya mu matwi ya Eniko.

Nta gihindutse Eniko azibaruka mu kwakira, umwana wa mbere azaba abyaranye na Kevin Hart.

Hendrix Hart na Kevin Hart  nibo bana ba Kevin Hart, muri 2011 yatandukanye na Torrei Hart bari barashakanye muri 2003.

Kevin Hart na Eniko mu kirruhuko mu gihugu cya Mexico
Twitter
WhatsApp
FbMessenger