Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kunshuro ya mbere Safi atandukanye na Urban boys yakoze indirimbo ye ya mbere

Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda wabarizwaga mu itsinda rya Urban boys akaza gufata umwsanzuro wo gukora wenyine agasezera muri iri tsinda ubu yamaze gukora indirimbo ye yambere yitwa “Got it”

Iyi ndirimbo Safi yakoranye na Meddy niyo isa naho yahishuye ko Safi atacyifuza gukorana na Urban boys kuberako yagiye kuyikorera muri Uganda ntanumwe wo muri Urban boys ubizi.

Abicishije kuri Instagram , Safi yatangajeko indirimbo ye na Meddy “Got it” iraba yamaze kugera hanze kuri uyu wa kabiri kuya 14 ugushyingo 2017 mu buryo bwamajwi.

Niyibikora Safi wumvikanye ahamyako yatandukanye na Urban boys ndetse akerura akanabishyira kumbuga nkoranyambaga ze , ariko nanone abahanzi babiri Humble Gizzo na Nizzo bakaza gukorana ikiganiro nitangazamakuru bavugako Safi batandukanye , ubu Safi yakoze indirimbo ye yambere atari na Urban boys ni indirimbo yitwa “Got it” yafatanyije na Meddy igakorerwa muri Uganda .

Safi nyuma yo gutandukana na Humble G na Nizzo , atangiranye imbaraga mu bikorwa bye bya muzika kuberako nyuma ya “Got it” hari indi ndirimbo bivugwak yaba ari gukorera muri Tanzaniya mu nzu itungaya umuziki ya Wasafi.

Uretse indirimbo Safi yakoranye na Meddy,  yanakoranye indirimbo  n’umuhanzi ufite izina rikomeye muri Tanzania witwa Rayvanny.

Iyi ndirimbo Safi ari gukorana na Rayvanny ntibaratangaza izina ryayo  gusa ariko banarangije kuyikorera amashusho Safi ahamyako barangije gufata amashusho yafatiwe mu mujyi wa Dar Salaam, ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.

Rayvanny ugiye gukorana indirimbo na Safi ni umwe mubahanzi bamaze kugira izina rikomeye muri East Africa yatwaye ibihembo bitandukanye, abarizwa mu inzu itunganya umuziki ya Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz, ni umwe mubahanzi bafite indirimbo zikunzwe cyane harimo nkiyo yise Kwetu, Zezeta , Unaibiwa, Salome yakoranye na Diamond nizindi.

Safi yamaze kwemezako Indirimbo igiye gusohoka
Safi yareruye avuga ko atadukanye na Urban boys batangiranye ibikorwa byumuziki

 

Aha Safi yafataga amashusho yindirimbo yakoreye muri wasafi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger