Amakuru ashushye

Kubeshya uburyo bwimiririmbire, Harmonize gufungirwaho igitaramo, dore udushya twaranze igitaramo cya The Mane

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018, i Kigali muri Camp Kigali habereye igitaramo cyo kumurika inzu itunganya umuziki ya The Mane , icyakora muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu mbarwa, cyaranzwe n’udushya twinshi   kugeza na ho Harmonize afungirwaho igitaramo.

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa 17:00 z’umugoroba, ariko ku isaha ya saa 20:30 nta bantu barenga 50 bari bari aho igitaramo cyabereye , ubwitabire bwari buke ku buryo bugaragara niyo mpamvu abategura igitaramo ni ukuvuga The Mane Music Label bategereje ko abantu baza ariko biranga bigera ku isaha ya saa yine batari baza . Icyakora ngo ntakibuza impara gucuranga, MC Kate Gustave yageze ku rubyiniro maze abwira bake cyane bari bahari ko igitaramo kigiye gutangira nubwo nta bantu benshi bahari.

The Mane Music Label yateguye iki gitaramo babeshye abantu uburyo bw’imiririmbire

Nkuko Bad Rama yari yabitangarije itangazamakuru mu kiganiro bagiranye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, byari biteganyijwe ko abahanzi ba hano mu Rwanda barimo  Safi ndetse na Marina babarizwa muri The Mane Music Label  bazaririmba Live ariko mu gitaramo bagombaga gukorera i Musanze bakaririmba Play Back gusa nanone Harmonize nk’umuhanzi w’umutumirwa  akaririmba Play Back hose kuko ngo nta masezerano y’uburyo bw’imiririmbire bari bagiranye bityo Harmonize ageze mu Rwanda ahitamo Play Back.

Ibi ntabwo ariko byagenze kuko Safi niwe wagerageje kuririmba Live mu ndirimbo yafatanyije na Riderman maze izisigaye zose baririmba Play Back yewe na Marina wari wavuze ko azaririmba Live gusa yiririmbiye Play Back.

Harmonize yafungiweho igitaramo

Nkuko bisanzwe ibitaramo birangira saa Sita z’ijoro byakabya bikaba saa saba z’ijoro, aya mategeko yakurikijwe kuko Harmonize yageze ku rubyiniro abashinzwe umutekano batangiye kubwira abateguye igitaramo ko bagiye kubafungira.

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama  yahise  ajya ku rubyiniro maze akajya yongorera Harmonize ngo gira vuba kuko byari byarangiye amasaha yabasize maze Harmonize nawe agira uko ashoboye nubwo we wabonaga ashaka gukomeza kuririmba maze birangira igitaramo kirangira gutyo nubwo hari abahanzi bataririmbye kandi bari bari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba.

Hari abahanzi bataririmbye kandi bagombaga kuririmba

Nkuko byagaragaraga muri iki gitaramo , abahanzi King James, Christopher, Hyvan Buravani, Riderman , Queen Cha na Uncle Austin nibo bagombaga gufatanya na Safi, Marina ndetse na Harmonize , uko byagenze rero ntabwo bose baririmbye kuko King James, Hyvan Buravan na Queen Cha ntibigeze bagera ku rubyiniro.

Igitaramo gifunzwe, Bad Rama yageze ku rubyiniro ashimira abafana mbarwa bari bari aho maze ahamagara Queen Cha ngo agire icyo abwira abantu ariko baramubura ubanza yari yitahiye.

Ahagombaga kwicara abantu bishyuye 200 000 frw hicaye buri wese wari uhari kubera kubura abahicara.

Igitaramo kigeze hagati, imyanya yari yateguriwe abantu bagura amatike yo mu myanya y’icyubahiro, yaririmo ubusa , abari bashinzwe kwicaza abantu bahise bafata umwanzuro maze babwira bake bari bahari ngo bajye kwiyicarira mu cyubahiro kuko nta muntu n’umwe wari uhicaye kandi ari imbere . Abario bateganyirijwe imyanya y’inyuma nibo baje bicara muy’imbere umugani wa ryajambo ry’Imana ngo Abari inyuma bazaza imbere.

Iki gitaramo cyari kiri muri gahunda yo kumurika inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label ibarizwamo abahanzi babiri kugeza ubu Safi na Marina.

Mukhadaff nkuko byagenze i Musanze na hano i Kigali yataramiye abantu

Ubwitabire bwari ku rwegop rwo hasi

Khaliffan yari ahari

TBB bagerageje gususurutsa abantu bari bamaze kugera nko kuri 60

Uncle Austin yari ahari

Riderman

Safi usigaye aba muri The Mane
Marina
Uku niko yaje yambaye
Ntako atagize ngo abereke ibyiza

Umugore wa Safi nawe yari ahari
Harmonize

Photo: Leodomir Hakizimana

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger