Urukundo

Kubera ibibazo by’ingutu baciyemo bakundana, Habimana na Murekatete Jeannine bakorewe ubukwe bw’agatangaza

Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine bombi batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali bakorewe ubukwe bugezweho kubera inkuru y’urukundo rwabo bagejeje mu marushanwa yabaga kuri Rayol FM.

Iyi nkuru yatumye bakorerwa ubukwe bw’akataraboneka ndetse bakishyurirwa buri kimwe cyise gikenerwa ngo ubukwe bugende neza yewe n’ukwezi kwa buki bakaba bazakwishyurirwa, ni inkuru igaruka ku bibazo n’ingorane bahuye nazo mu gihe bakundanaga ahanini bikaba byaraterwaga n’ubukene

Bahura bwa mbere , uyu  Habimana yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto [Umumotari] ariko nanone ngo moto yakoreshaga ntabwo yari iye bwite ahubwo ni uwo yakoreraga, gusa nyuma iyi moto yaje kwibwa ndetse uyu musore arafungwa azira kuriganya uwo yakoreraga aho yasabwaga kwishyura amafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe kugirango arekurwe.

Habimana avuga ko kugirango arekurwe yabifashijwemo n’uyu Murekatete basezeraniye kubana akaramata, uyu mukobwa uvuga ko akunda uyu wabaye umugabo we , yaramwishingiye avuga ko azamufasha kwishyura ayo mafaranga kugirango uyu musore arekurwe. Niko byagenze Habimana yararekuwe ndetse nyuma baza kwishyura aya mafaranga.

Nyuma aba bombi bavuga ko bakomeje gukundana ariko mu bihe byari bikomeye dore ko ari umusore nta kazi yari afite ndetse n’umukunzi we nawe akaba udufaranga yabonaga yaragorwaga no kutwishyura iyo moto yibwe.

Baje kumenya gute ko hari amarushanwa kuri Radio Royal FM ?.

Habimana yaje kumva kuri Radio Royal Fm mu kiganiro cyitwa ’Royal Breakfast’ gikorwa na MC Tino na Axelle Umutesi aho basabaga abantu kohereza inkuru zigaragaza amateka yabo. Barayohereje ndetse banatsinda abandi bagera kuri 39.

Aba bakorewe ubukwe ni icyiciro cya mbere ndetse abategura aya marushanwa batangaza ko ari igikorwa kizahoraho.

Yamwambitse impeta bemeranya kubana akaramata
Nubwo bagowe cyane mu rukundo rwabo, Roayl FM ibafashije kwibanira

Umuco nyarwanda ntubura mu bukwe,
Ahabereye ubukwe ni uku hari hameze

Bari bishimye
Basengewe ku buryo bukomeye ngo Imana izababe hafi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger