AmakuruImikino

Kubera Argentine, umufana ukomeye wa Lionel Messi yiyahuye

Umufana ukomeye cyane wa Lionel Messi wo mu gihugu cy’Ubuhinde yiyahuye akimara kubona Argentine isezerewe n’Ubufaransa muri 1/8 cy’imikino y’igikombe cy’Isi ikomereje mu Burusiya.

Uyu mufana witwa Monotosh Halder ukomoka mu gace ka Habibpur mu gihugu cy’Ubuhinde yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima ubwo Argentine ya Messi yari itsinzwe n’Ubufaransa ibitego 4-3 mu mukino w’igikombe cy’Isi wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko bamusanze mu cyumba yareberagamo umupira yagagaye bikekwako yapfuye azize umutima ngo kuko yareberaga uyu mukino mu cyumba cye yewe ngo iryo joro ntiyasangiye n’ababyeyti be ifunguro ry’umugoroba.

Bukeye mu gitondo, ababyeyi be bagiye gufungura icyumba cye ngo barebe icyamuteye kutarya ariko urugi rurabananira, bahamagaye polisi iza kuhafungura ku ngufu niko kumusangamo yapfuye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Goal.com avuga ko Papa wa nyakwigendera yavuze ko umwana we nta burwayi yari afite ahubwo ko yiyahuye , yakomeje avuga ko yari umufana ukomeye wa Algentine by’umwihariko Lionel Messi ukinira iyi kipe y’igihugu na FC Barcelona yo muri Espagne. Ngo kuva igikombe cy’isi cyatangira yahoraga yicaye imbere ya televiziyo areba imikino hafi ya yose.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Algentine ikimara gusezererwa n’Ubufaransa, Nyakwigendera ngo yamubwiye ko ababaye bikomeye ariko ngo ntiyigeze avuga ko arakora ibintu nkibi.

Uru rupfu rw’uyu musore wari ukiri muto, ruje nyuma y’iminsi mike hatangajwe undi mufana wa Messi wiyahuye mu mugezi uri mu gace ka Kerala ubwo Algentine yatsindwaga na Crotia mu majonjora y’igikombe cy’Isi.

Kugeza ubu aho imikino y’igikombe cy’isi igeze, amakipe akomeye yamaze gutaha kuko nyuma ya Argentine yasezerewe rugikubita, Portugal ya Christiano yahise isezererwa, Ubudage na Esipanye nabo barataha. Muri iki gikombe cy’Isi amakipe asigaye ni Urguay izakina n’Ubufaransa, Brazil ikine n’Ababirigi, Swed ikine n’Abongereza mu gihe Russia izakina na Crotia.

Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga miliyari 32 zamafaranga y’u Rwanda (32.446.680.000 FRW) ni mu gihe kandi Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mugihe kandi iya 4 izahabwa miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika .

Amakipe yaviriyemo muri kimwe cya kane cy’irangiza buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izaviriyemo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .

Buri kipe yitabiriye igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA yageneye buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).

FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi basanzwe bakina (Clubs).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger