AmakuruUrukundo

Kubengwa byafashe indi ntera: Umukobwa yabenzwe yageze no kurusengero

Umukobwa witwa Nyandwi Therèse yabengewe ku rusengero n’ umusore witwa Niyokwizerwa Mugaba wakoraga akazi ko kuroba icyari ubukwe gihinduka nk’ isoko riremuye.

Ibi byabereye mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi  mu ntara y’Uburengerazuba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018.

Amakuru ava ku rusengero uyu musore n’inkumi bari bagiye gusezeraniraho aravuga ko imiryango yombi yari yiteguye ubukwe, ibi bishimangirwa ni uko umukobwa yari yambaye ivara afite n’ abamuherekeje nabo babyambariye n’ umusore bikaba uko.

Ku isaha ya saa saba z’ amanywa nibwo umuhango wo gusezerana imbere y’ Imana wari uteganyijwe. Mu gitondo uyu musore yari yasabye ndetse anakwa uyu mugeni.

Bageze ku rusengero Mugaba yisubiyeho yanga gusezerana na Tereza bari bamaze amezi umunani basezeranye imbere y’ amategeko.

Intandaro yabyo ngo ni uko Mugaba yari amenye ko Tereza yamuciye inyuma akajya kubana n’ umugabo w’ umucuruzi ukomeye mu karere ka Rusizi nyamara yarasezeranye imbere y’ amategeko na Mugaba nk’ uko umwe mu bari bambariye umusore yabitangarije Umuryango dukesha iyi nkuru.

Mugaba asanzwe akora akazi k’ uburobyi bw’ amafi muri Uganda mu gihe uyu mukobwa ari umuhinzi akaba n’ umuririmbyi muri korari ku mudugudu wa Rugaragara mu itorero rya ADEPR.

Urukundo rwa Mugaba na Tereza ngo rwari rumaze igihe ndetse n’ abaturanyi babo mu mudugudu wa Kinyaga, akagari ka Kinyaga umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi uru rukundo bari bazi ko bakundana.

Ubu bukwe bumaze gupfa umusore yasubiye iwabo n’ umukobwa yisubirira iwabo nubwo yari yaramaze kwitegura ko agiye kubana akaramata n’ umugore we n’ inzu yaruzuye.

Tereza asubira iwabo yaherekejwe n’ abantu barenga 100 bamuririmbira ngo ‘Bamuhaye inkwenene ku mugaragaro izuba riva, bakongeraho  ngo ‘Izadukorera ibitangaza ku mugaragaro izuba riva”.

Abantu bahise bamutaramiraho ndetse ku buryo hahise hagera n’abatari batashye ubukwe bwabo bwari bugiye kuba
Yari azi neza neza ko agiye kwamikwa impeta y’isezerano ryo kubana akaramata
Twitter
WhatsApp
FbMessenger