AmakuruImikino

Ku myaka 51 Perezida wa Liberia George Weah yongeye gukinira ikipe y’igihugu

Perezida wa Liberia George Weah ku myaka 51 y’amavuko yongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu ya Liberia ndetse ari na kapiteni mu mukino Liberia yakinaga na Nigeria mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nzeli 2018.

Perezida George Weah wabaye umukinnyi rukumbi watwaye Ballon d’or, igihembo gikuru gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA nyuma y’uko abaye Perezida abenshi biyumvishaga ko atazongera kugaragara mu kibuga akina umupira ukundi, yaje gutungurana maze amara mu kibuga iminota 79 ari kapeteni mu mukino warangiye ari ibitego 2-1.

Uyu ni umukino wa gishuti bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Nigeria ubera muri Monrovia , urangira Nigeria itsinze ibitego 2-1 cya Liberia.

Nyakubahwa George Weah wagaragaye mu kibuga iminota  79 ndetse byakarusho ari kapiteni wa Liberia, yari yambaye nimero 14 yambaraga ubwo yari agikina nk’uwabigize umwuga mu makipe akomeye tandukanye yagiye akinira i Burayi.

Uyu mugabo wakiniye amakipe atandukanye nka AC Milan yo mu butaliyani na Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza, yarahiriye kuba Perezida wa Liberia muri Mutarama 2018 nyuma y’uko yaratsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Perezida George Weah yari Kapiteni
N’ubwo ashaje ariko ajya akunda gukina umupira watumye aba ikirangirire ku isi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger