Iyobokamana

Korali Ambassadors of Christ yagarutse i Kigali-AMAFOTO

Korali Ambassadors of Christ yamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa buri mu ndirimbo zayo, yamaze kugaruka i Kigali nyuma y’iminsi igera kuri 20 abayigize bari bamaze muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuva tariki ya 01 kugera ku wa 20 Kanama 2018, Korali Ambassadors of Christ yari iri mu ruzinduko rw’ivugabutumwa yagiriye muri Leta ya Texas muri  Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi Korali yakoreye ibitaramo bitanu mu Mijyi wa Dallas na Houston iherereye muri Leta ya Texas. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Facebook, Ambassadors of Christ batangaje ko bamaze kugera mu rugo (i Kigali) mu mahoro ndetse ko banabishimira Imana .

Bagize bati:”Twageze mu rugo i Rwanda amahoro, turashima Imana ku buntu yatugiriye mu ruzinduko. Tugeze ku butaka bw’u Rwanda amahoro kandi dushimiye Imana ku byagezweho muri uru ruzinduko twagiriye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kuva ku wa 01 Kanama kugera 20 Kanama 2018.”

Batangaje kandi ko mu gihe bageze mu Rwanda bataje kuruhuka ahubwo ko urugamba rwo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu rukomeje kandi ko biteguye gukomeza kubikorana umwete no kwicisha bugufi.

Amafoto yaranze iyi korali mu ruzinduko yagiriye muri Amerika.

Abagize iyi korali

Kayijuka …yifotozanyana nabo yasanze muri Amerika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger