AmakuruImyidagaduro

Koffi Olomide yakomoje kumushinga agiye gukorana na Bruce Melodie

Umunyabigwi mu muziki wa Afurika nyuma gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali yagaragaye yifata amashusho ari kumwe na Bruce Melodie bagaruka ku mushinga bafitanye.

Nyuma yuko Koffi Olomide akoreye amateka mu gitaramo “Koffi Olomide Live Concert “ yarahiriye gukorana indirimbo na Bruce Melodie umuhanzi afata nk’uwa mbere mu Rwanda.

Mu mashusho yafashwe agaragaza Koffi Olomide afite telephone mu biganza ari kwifata amashusho ari kumwe n’umuhanzi Bruce Melodie.

Muri ayo mashusho Koffi Olomide aba agiraga ati “ Bruce Melodie Umuhanzi wa mbere mu Rwanda ,ikintu kiza kandi kiryoshye kiraje ku bwanyu “

Ubwo Koffi Olomide yabaga ari kuvuga aya magambo umuhanzi Bruce Melodie yamusubiragamo ati “Nimero ya mbere “.

Koffi Olomide kuvuga ko hari ikintu kiryoshye kandi kigiye kuza byaciye amarenga ko aba bombi bashobora kuba hari indirimbo yabo bombi igiye gusohoka.

Aya mashusho ubwo yajyaga ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga , benshi mu bakurikira ibibyamamare ba babyakiranye ibyishimo bavuga ko Bruce Melodie akomeje guhuza u Rwanda n’amahanga biciye mu muziki.

Koffi Olomide mugitaramo yakoreye muri Kigali Arena
Bruce Melodie mu gitaramo aherukamo muri Kigali Arena
Twitter
WhatsApp
FbMessenger