AmakuruImikino

KNC yisubiyeho asubiza ikipe muri Shampiyona ariko afata umwanzuro ukakaye

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wari uherutse gufata icyemezo cyo gukura iyi kipe mu irushanwa, yavuze ko yisubiyeho ku cyemezo yariyafashe ariko ahamya ko atazigera asubira ku kibuga.

Ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, Rayon Sports yakiriye Gasogi United inayitsinda 1-0, gusa ntabwo iyi kipe yakiriye neza ibyavuye mu mukino kuko ngo umusifuzi yanze igitego cyabo cyatsinzwe na Nkubana Marc.

Ibi n’ibyo byateye umujinya KNC avuga ko asezeye muri shampiyona ndetse ko ikipe ye ayikuyemo itazakina imikino yo kwishyura kuko arambiwe gushora amafaranga mu mupira wuzuye umwanda.

Abakunzi b’iyi kipe bakaba bahise bandika bamusaba ko yakwisubiraho ku cyemezo yafashe akaba yagaruka muri shampiyona.

Mu kiganiro One Sports cyatambutse ejo hashize ku wa Gatanu cyo kuri Radio1 abereye umuyobozi, KNC yavuze ko gukura ikipe muri shampiyona hari ababa babirenganiyemo nk’abakinnyi, ngo ikipe izakomeza ikine ariko ntazongera gusubira ku kibuga.

Ati “Icyo ntekereza nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare, nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo wahagaritse Shampiyona muri phase aller, isoko ryo kugura no kugurisha rirangira uyu munsi, icya kabiri nta muntu waba uhimye. Icyemezo cyafashwe ni uko ubu ni njyewe utazongera gusubira mu kibuga, ikipe tuzajya tuyifasha nk’uko bisanzwe ariko kuvuga ngo ngiye kuri stade kureba umupira reka reka.”

KNC uri mu bihano yahawe na FERWAFA kubera amagambo yavuze kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe ko agurisha imikino, gutesha agaciro umusifuzi wasifuye umukino ikipe abereye umuyobozi yahuymoe na Police FC aho yahanishijwe imikino 8 atagera ku kibuga harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150, avuga ko nta bwoba afite bw’uko ashobora kongera guhanwa kuko ibyo yavuze ari ukuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger