AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Kirehe: Imvura idasanzwe yasize iheruheru abaturage

Imvura idasanzwe yiganjemo umuyaga mwinshi yahEmuye abaturage batuye Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe aho yasenye amazu arenga 121, yica amatungo ndetse abagera kuri bane nabo barakomereka.

Iyi mvura yaguye ku gica munsi cyo ku Cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019, irimo umuyaga n’amahindu kuburyo yangirije ibintu byinshi harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musonera Anselme Nyarubuye yatangaje ko bagikusanya ibyangijwe n’iyo mvura aho hataramenyekana agaciro nyako kabyo.

Yavuze ko ibimaze kubarurwa ari inzu z’abaturage 121 mu tugari tubiri tunyuranye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare rwasambuwe, inakomeretsa bamwe mu baturage.

‘Ati inzu tumaze kubarura zasenywe n’imvura ni 121. Izindi ni izo mu kagari ka Mareba. Yasenye kandi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare aho inkuta n’amabati byose byaguye hasi.

Akomeza agira ati hari abaturage bane bakomeretse babiri muri bo barahungabana ariko twabagejehe ku kigo nderabuzima ubu batashye.

Mubindi byangijwe niyo mvura hari mo inka imwe yapfuye; hapfa intama eshanu n’ihene esheshatu hakaba hakirebwa ko hari andi matungo yaba yabuze.

Iyo mvura kandi yangije imirima y’abaturage irimo hegitari 42 z’urutoki nkuko Musonera uyobora umurenge wa Nyarubuye akomeza abivuga.

Avuze kandi ko ikigiye gukorwa mu gufasha abahuye nibyo biza ari ugutegura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu basenyewe n’imvura mu gihe hategerejwe ubufasha buturutse mu nzego zisumbuye z’ubuyobozi.

Ati “Ubu icyo tugiye gukora ni ukuzinduka tureba ikibazo buri wese afite hanyuma tugategura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu mu gihe turi gukora na raporo y’ibyangiritse. Tugiye kohereza mu buyobozi bw’akarere kugirango kadusabire imfashanyo yo kutugoboka muri minisiteri ibishinzwe.”

Inzi z’abaturage zasenyutse

Amahindu yatumye byinshi byangirika
Yageze mu mirima ihera ruhande
Urwibutso narwo rwasenyuwe n’iyi mvura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger